20250726_092933

Aho AFC/M23 ihagaze ku kuba RDC yagabanywamo za Leta

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ufite icyifuzo cy’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagabanywamo za Leta, kuko ari bwo buryo bwonyine bushobora kuvana iki gihugu ku rwego kiriho.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho w’uyu mutwe, Benjamin Mbonimpa, mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, i Goma.

Ni ikiganiro cyibanze ku nyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku guhagarika intambara AFC/M23 iheruka gusinyana na Leta ya Kinshasa ndetse n’ibiganiro impande zombi zikomeje kugiranira i Doha muri Qatar.

Muri Mata uyu mwaka Olivier Kamitatu uyobora ibiro by’umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze icyifuzo cy’uko RDC yagabanywamo za Leta, ndetse intara zo muri iki gihugu zigahabwa ubwigenge bwo kwicungira umutungo.

Yagaragaje ko ibi byaba igisubizo ku bibazo byugarije iki gihugu, birimo imicungire mibi y’umutungo kamere, kunanirwa kurwanya ubukene n’amakimbirane y’abitwaje intwaro.

Leta ifite ibiro i Kinshasa mu busanzwe ni yo igena uburyo umutungo kamere w’intara zitandukanye ukoreshwa; ibyateje amakimbirane y’igihe kirekire bitewe ahanini n’uko akenshi usanga abazituyemo batabonamo inyungu ihagije.

Benjamin Mbonimpa uyoboye intumwa za AFC/M23 ziri mu biganiro na Leta ubwo yabazwaga aho bahagaze ku bijyanye n’uko RDC yaba igihugu kigizwe na za Leta, yavuze ko iyi ngingo iri mu mpamvumuzi z’amakimbirane AFC/M23 ifitanye n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Mbonimpa yashimangiye ko nka AFC/M23 bifuza ko igice bagenzura gihinduka Leta.

Yakomeje agira ati: “Turashaka ko Leta isubiza ku byo abaturage bakeneye, kandi za Leta (Fedelarisme) ni bumwe mu buryo butuma abayobora begera abayoborwa, mu rwego rwo kugera ku bikenewe cyane. Uyu munsi hari ukwegera abaturage gukomeye i Kinshasa; intara zose zitanga umusaruro, ariko abanya-Kinshasa b’abanebwe ni bo binezeza mu bukungu bw’igihugu.”

Mbonimpa yashimangiye ko “za Leta ni zo zonyine zizahagurutsa igihugu aho kiri.”

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko binabaye ngombwa ko itegekonshinga rya RDC rihunduka kugira ngo kiriya gihugu kigabanywemo za Leta nta kibazo cyaba kibirimo, dore ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi anafite umugambi wo kurihindura.

AFC/M23 irashaka ko RDC yagabanywamo za Leta, mu gihe abanyepolitiki bakomeye nka Martin Fayulu na Denis Mukwege batabikozwa; ngo kuko byaba ari ugushyira mu bikorwa umugambi wo gucamo Congo ibice (Balkanization) bavuga ko umaze imyaka myinshi utegurwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *