Aimable Karasira akomeje kwimwa uburenganzira kuri miliyoni hafi 45Frw zafatiriwe n’ubutabera

Aimable Karasira ushinjwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, arasaba ubushinjacyaha kurekura amafaranga ye yafatiriwe kugira ngo abashe kwishyura abanyamategeko be.

Avuga ko amafranga ye yafatiriwe akabakaba muri miliyoni 45 z’amanyarwanda, arimo amanyarwanda n’amadevize kuko hari amadevise agera 11.000 by’amadolari ndetse n’andi abarirwa mu 17.000 by’amayero.

Avuga ko amwe yayakoreye ayandi ari impano z’abantu batandukanye.

Hashize amezi 3 yandikiye ubushinjacyaha bukuru atanga uburenganzira bwo kwishyura abanyamategeko Bruce Bikotwa na mugenzi we Felicien Gashema mu rubanza bagombye kuzamwunganiramo ku byaha aburanamo n’ubushinjacyaha.Ni ubwishyu yanditse ko bugomba guturuka ku mafaranga ye yafatiriwe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bukuru bwasubije Karasira bwisunze itegeko rigenga igaruza ry’umutungo ufitanye isano n’icyaha, bumwibutsa ko riteganya ko ifatira riba rigamije kwambura by’agateganyo umutungo ukomoka ku cyaha kivugwa muri iryo tegeko uregwa agikurikiranyweho, mu gihe urubanza rukiburanishwa.

Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana, yamumenyesheje ko nta burenganzira afite ku mafaranga yafatiriwe kugeza igihe bizagenwa ukundi n’inzego zibifitiye ububasha.

Ijwi rya Amerika rivuga ko ryamenye ko Karasira yari yemeranyije n’abanyamategeko Bruce Bikotwa na Felicien Gashema ko azabishyura miliyoni 18Frw yo kumwunganira.

Ni nyuma y’uko abanyamategeko barimo Gatera Gashabana, Evode Kayitana na Seif Jean Bosco Ntirenganya bikuye mu rubanza kubera ko hari ibyo batakunze kumvikanaho na Karasira.

Aimable Karasira ashinjwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.

Azongera kwitaba urukiko mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *