Ubufasha bw'amata n'ibinywesho byayo, akarere kageneye za mpinja zabuze umubyeyi zikimara kuvuka

Akarere ka Musanze kahaye ibikombe 2 by’amata za mpinja 2 zasizwe na nyina

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru, bwasuye umuryango ufite impinja ebyiri zasizwe na nyina wapfuye akimara kuzibyara, maze bagenerwa ibikombe 2 by’amata ndetse n’ ibikoresho byo kuyanywesha bine 4 ( Bibelots).

Bwiza.com yatangaje inkuru y’umugabo witwa Ntawiheba Isaac, w’imyaka 33 wo mu mudugudu wa Karinzi, Akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve , wasabaga gukorerwa ubuvugizi kugira ngo abone uko yarerasha abana be babiri b’ amahasa [Umuhungu n’umukobwa] basizwe na nyina, Nyirarukundo Florence w’imyaka 34 wapfuye akimara kubabyara kandi n’uyu mugabo akiri mu mbago kubera impanuka yakoze.

Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara

Ubwo iyi nkuru yamaraga gushoka bamwe mu baturage batangiye gutanga inkunga zitandukanye ngo izo mpinja zizakure neza cyane ko na se ubabyara yakoze impanuka akaba ntacyo abasha gukora ngo abatunge.

Kuri ubu ubuyobozi bw’akarere ka Musanze nabo bwatanze ubufasha kuri uyu muryango bugenera izi impinja ibikombe bibiri by’amata yo mu bwoko bwa [ France Lait] n’ibinywesho byayo 4 (Bibelots).

Ubufasha bw'amata n'ibinywesho byayo, akarere kageneye za mpinja zabuze umubyeyi zikimara kuvuka
Ubufasha bw’amata n’ibinywesho byayo, akarere kageneye za mpinja zabuze umubyeyi zikimara kuvuka

Ubwo umunyamakuru wa Bwiza yageraga muri uyu muryango, yaganiriye na se w’izi mpinja Ntawiheba Isaac yemera ko ubuyobozi bwamusuye koko kandi ko bwamusigiye amata y’abana n’ibinywesho byayo( Bibelots).

Yagize ati ” Nibyo koko ku cyumweru, tariki ya 09 Ukwakira 2022, nasuwe n’abayobozi barimo umuyobozi w’akarere wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Axelle Kamanzi ari kumwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard ndetse n’uw’akagari ka Kabeza.”

Yakomeje ashimira abamubaye hafi n’abakomeje kumuba hafi bamuha ubufasha

Yagize ati ” Ndashimira abamfashije n’abakomeje kumfasha kurera izi mpinja , by’umwihariko n’ubuyobozi kuko bwakomeje kumba hafi nyuma yo kumfasha guherekeza nyakwigendera. Ndashimira akarere ku bw’amata bangejejeho , ngashimira kandi itangazamakuru ryankoreye ubuvugizi ndetse n’abandi bagiraneza bakomeje kumfasha kurera izi mpinja. Imana ijye isubiza aho bakuye.”

Umunyamakuru yavuganye kuri Terefoni igendanwa n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Axelle Kamanzi , yavuze ko basuye uyu muryango koko ariko ngo banagamije kureba ibyo ukeneye ngo bazagaruke bamaze kumenya ibyo bakeneye.

Yagize ati ” Uwo muryango twarawusuye koko tugamije kureba icyo ukeneye ngo tuwufashe mu buryo burambye. Tukimara kubona uburyo babayeho, twabasigiye ibikombe 2 binini by’amata yo mu bwoko bwa [France Lait], ibinywesho byayo 4 (4 Bibelots) kandi tukaba duteganya ko nyuma y’iminsi 10 tuzasubirayo gutanga ubundi bufasha twasanze bakeneye.”

SETORA Janvie

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Akarere Musanze kahaye ibikombe 2 by’amata za mpinja 2 zasizwe na nyina
    Akarere,gakeneye gufotorwa katanze ibikimbe bibiri bya France Lait na biberon! Aka si akaga?!

  2. Akarere Musanze kahaye ibikombe 2 by’amata za mpinja 2 zasizwe na nyina
    Akarere,gakeneye gufotorwa katanze ibikimbe bibiri bya France Lait na biberon! Aka si akaga?!

  3. Akarere Musanze kahaye ibikombe 2 by’amata za mpinja 2 zasizwe na nyina
    Biratangaje.
    Ubanza aba bayobozi basuye uyu muryango bibatunguye.
    Gusa ibikombe bibiri kandi bidahoraho biratangaje pe. Nyuma ya France lait abo bana bazahabwa ayahe mate?

    1. Akarere Musanze kahaye ibikombe 2 by’amata za mpinja 2 zasizwe na nyina
      OK, nanjye buriya nari natangiye kurakarira AKARERE, nibaza ukuntu batanga ibikombe 2 by’amata y’umunsi umwe NGO bafashije impanga gukura neza. Gusa nkuko mbonye babyivugiye, byari nko “GUTATA” ngo barebe igikenewe nkuko babyivugiye. AKARERE GAKORE MURI FONDS ” SOCIAL” gafashe uriya muryango bareke ibyo kwipfuragura. Abana ni ab’igihugu. Dutanga imisoro, dutanga TVA, mukore muri iyo imisoro mufashe uriya muryango , bariya bana babeho. Niba byanze, mutubwire tubyikorere. Kandi vuba.

    2. Akarere Musanze kahaye ibikombe 2 by’amata za mpinja 2 zasizwe na nyina
      OK, nanjye buriya nari natangiye kurakarira AKARERE, nibaza ukuntu batanga ibikombe 2 by’amata y’umunsi umwe NGO bafashije impanga gukura neza. Gusa nkuko mbonye babyivugiye, byari nko “GUTATA” ngo barebe igikenewe nkuko babyivugiye. AKARERE GAKORE MURI FONDS ” SOCIAL” gafashe uriya muryango bareke ibyo kwipfuragura. Abana ni ab’igihugu. Dutanga imisoro, dutanga TVA, mukore muri iyo imisoro mufashe uriya muryango , bariya bana babeho. Niba byanze, mutubwire tubyikorere. Kandi vuba.

  4. Akarere Musanze kahaye ibikombe 2 by’amata za mpinja 2 zasizwe na nyina
    Biratangaje.
    Ubanza aba bayobozi basuye uyu muryango bibatunguye.
    Gusa ibikombe bibiri kandi bidahoraho biratangaje pe. Nyuma ya France lait abo bana bazahabwa ayahe mate?

  5. Akarere ka Musanze kahaye ibikombe 2 by’amata za mpinja 2 zasizwe na nyina
    Ni akumiro pe!
    Ubwo se Akarere Niko katanze ibikombe 2 by’amata cyangwa ni umuntu ku giti cye?

    Iyo batanavuga ko hari icyo bakoze bakicecekera????????

  6. Akarere ka Musanze kahaye ibikombe 2 by’amata za mpinja 2 zasizwe na nyina
    Ni akumiro pe!
    Ubwo se Akarere Niko katanze ibikombe 2 by’amata cyangwa ni umuntu ku giti cye?

    Iyo batanavuga ko hari icyo bakoze bakicecekera????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *