b2b0721c9c2b707b2fb2d0a3e55a2d

Al Ismael Ahmed yirukanwe muri Rayon Sports

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo gusezerera Al Ismael Ahmed, umukinnyi ukomoka mu Misiri wari uri mu igeragezwa, nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi mu myitozo.

Uyu mukinnyi yagaragaye bwa mbere mu myitozo ya Rayon Sports ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, aho yari yitezweho kugaragaza impano ye. Gusa, yatunguye benshi kubera uko yitwaye, bigaragara ko adafite urwego ruhagije rwo gukinira iyi kipe.

No mu kibuga, Ahmed ntiyashoboye kwemeza abatoza, aho umutoza mukuru Lomami Marcel yavuze ko urwego rwe ruri hasi cyane, ndetse ko atabasha guhita afatwa nk’uwafasha ikipe muri aka kanya.

Nyuma y’iyo myitozo, amakuru yizewe avuga ko Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yegereye uyu mukinnyi amubwira ko amahirwe yari yahawe yarangiye, bityo ko atazongera kugaruka mu igeragezwa kuko nta kintu gifatika yagaragaje.

Ibi byarushijeho kwemezwa n’uko mu myitozo yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, Al Ismael Ahmed atigeze agaragara hamwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports, bigaragaza ko yamaze gusezererwa burundu ndetse Rayon Sports yahise inamusiba ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *