Mu kiganiro “Who is my date” gisanzwe gikorwa na Miss Muyango aho yakira ibyamamare bakavugana ku buzima bwabo n’akazi bakora, habayemo akanya katunguranye ubwo yabazaga umuhanzi Alyn Sano ikibazo kijyanye n’ubusugi.
Miss Muyango yabajije Alyn Sano ati: “Uracyari isugi?”
Alyn Sano ntiyabyakiriye neza na gato, maze amusubiza agira ati: “Njye? Ku myaka mfite? Oya rwose. Ariko se Mama wanjye yakubwiye ko aroga? Ubu se urambaza icyo kibazo gute? Ibyo umbajije ni nko kuntuka, ahubwo ukwiye kunsaba imbabazi.”
Nyuma yo kumubwira gutyo, Miss Muyango yaje gusaba imbabazi kugira ngo ikiganiro gikomeze mu mahoro.
Muri iki kiganiro, Alyn Sano yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo n’ibimugora gusubiza, ariko akagerageza kubikomeza nk’uko imiterere y’iki kiganiro ibisaba.
Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda kandi uzwiho gukora cyane. Muri uyu mwaka yashyize hanze indirimbo zitandukanye zirimo DM, Chop Chop yakoranye na Bensoul wo muri Kenya, Fire n’izindi nyinshi.




