Amafaranga yashowe mu gisirikare ku Isi yaciye agahigo ko kugera kuri tiliyari 2,24$ mu 2022

Amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare ku Isi yageze ku rwego rwo hejuru kurusha bindi bihe byose mu 2022 aho amafaranga yashowemo yageze kuri tiriyari 2.24 z’amadolari, kubera ko igitero cy’u Burusiya muri Ukraine cyongereye ingufu mu gukoresha amafaranga mu gisirikare ugereranyije n’ibindi bihugu mu Burayi .

Ikigo cy’ubushakashatsi ku mahoro mpuzamahanga cya Stockholm (SIPRI) cyatangaje ibi kuri uyu wa Mbere muri raporo ngarukamwaka ku mafaranga yakoreshejwe mu gisirikare ku Isi.
Habayeho izamuka rya 13 ku ijana mu Burayi, rikaba ari ryo ku rwego rwo hejuru mu myaka 30 ishize.

SIPRI yavuze ko izamuka ryinshi muri ryo rifitanye isano n’u Burusiya na Ukraine, ariko ibindi bihugu na byo byongereye ingufu mu gisirikare mu rwego rwo guhangana n’icyo byita iterabwoba ry’u Burusiya.

Nan Tian, umushakashatsi mukuru muri SIPRI ushinzwe ibijyanye no kugenzura amafaranga agenda ku gisirikare no mu gukora intwaro, yagize ati: “Ubwiyongere bukabije bw’amafaranga akoreshwa mu gisirikare ku Isi mu myaka yashize ni ikimenyetso cyerekana ko turi mu Isi irushaho kudatekana.” Ati: “Ibihugu bishimangira ingufu za gisirikare mu rwego rwo guhangana n’umutekano wifashe nabi, bikaba bidateganya ko bizagenda neza mu gihe cya vuba.”

Moscou yateye kandi ifata intara ya Ukraine yitwa Crimée mu 2014, kandi ishyigikira inyeshyamba zo mu burasirazuba bw’iki gihugu zishaka kwitandukanya na Ukraine mbere y’uko itangira igitero simusiga muri Gashyantare 2022.

SIPRI ivuga ko iki cyemezo cyakwirakwije ubwoba mu bindi bihugu bituranye n’u Burusiya cyangwa byigeze kuba mu bihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, aho Finlande yazamuye amafaranga ishora mu gisirikare ho 36% naho Lituania ikongeraho 27%.

Muri Mata, Finlande, isangiye umupaka n’u Burusiya ufite uburebure bwa kilometero 1.340, yabaye umunyamuryango wa 31 wa NATO mu minsi ishize. Suede, yamaze imyaka isaga 200 yirinda ubufatanye bwa gisirikare ubwo ari bwo bwose, nayo irashaka kwinjira muri uyu muryango.

SIPRI ivuga ko amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare cy’u Burusiya yiyongereyeho 9.2 ku ijana mu 2022, agera kuri miliyari 86.4 z’amadolari. Ibyo byari bihwanye na 4.1 ku ijana bya GDP y’u Burusiya ya 2022, bivuye kuri 3,7 ku ijana muri 2021.

Amerika yakomeje gukoresha amafaranga menshi mu gisirikare kurusha bindi bihugu ku Isi, aho yongereyeho 0.7 ku ijana agera kuri miliyari 877 z’amadolari mu 2022, angana na 39 ku ijana by’amafaranga yose yakoreshejwe mu gisirikare ku Isi. Ubwiyongere ahanini bwatewe n ‘“urwego rutigeze rubaho rw’imfashanyo ya gisirikare y’amafaranga yahaye Ukraine,” nk’uko Nan Tian wo muri SIPRI avuga.

SIPRI ivuga ko inkunga ya gisirikare ya Amerika muri Ukraine yose hamwe yageze kuri miliyari 19.9 z’amadolari mu 2022.

U Bushinwa bwakomeje kuba ku mwanya wa kabiri mu gukoresha amafaranga menshi mu gisirikare ku Isi, butanga akayabo ka miliyari 292 z’amadolari mu 2022. Ibi byari 4.2 ku ijana ugereranyije no mu 2021 kandi byerekana ubwiyongere bwa 28 bukurikiranye buri mwaka.

Hagati aho, u Buyapani bwakoresheje miliyari 46 z’amadolari mu gisirikare mu 2022, bwiyongereyeho 5.9 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize. SIPRI yavuze ko arirwo rwego rwo hejuru rwakoreshejwe mu gisirikare cy’u Buyapani kuva mu 1960.

U Buyapani n’u Bushinwa nibyo biyoboye muri Aziya na Oceania mu gushora amafaranga menshi mu gisirikare, angana na miliyari 575 z’amadolari. SIPRI yavuze ko amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare mu karere yagiye yiyongera kuva nibura mu 1989.

Amakimbirane muri Aziya y’Uburasirazuba yiyongereye kubera ikirwa cyigenga cya Taiwan, Beijing ifata nk’igice cy’ubutaka bwayo.

U Bushinwa kandi buvuga ko Inyanja y’Amayepfo y’u Bushinwa (South China Sea) hafi yaa yose ari y’u Bushinwa, amazi yayo akaba ari inzira nini y’ubucuruzi bwo mu nyanja, usanga n’ibihugu birimo Filipine, Vietnam na Maleysia bivuga ko nabyo bifiteho uburenganzira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *