Rubavu yari yariteguye kwakira umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, mu gitaramo gikomeye cyari giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 kuri Sitade Umuganda. Ariko ibyari ibyishimo byahindutse intimba, nyuma y’uko iki gitaramo gisubitswe habura iminsi itatu gusa ngo kibe.
Amakuru yemejwe n’abari mu itegurwa ry’iki gitaramo avuga ko icyemezo cyo kugisubika cyafashwe nyuma y’ibiganiro byinshi hagati ya Mbonyi, abategura ibitaramo n’abafatanyabikorwa. Impamvu nyamukuru? Amafaranga n’imitegurire ijyanye n’urugendo rw’ibitaramo bizenguruka igihugu.
Abari mu itsinda rya Israel Mbonyi bemeza ko cyasubitswe kubera abafatanyabikorwa babo babasabye ko bagomba gukora ibitaramo bizenguruka igihugu. Ubu busabe bwahise butuma ab’i Rubavu baterwa umugongo mu gihe haburaga iminsi itatu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, abari baguze amatike babwiwe ko bazahamagarwa bagahabwa amahitamo abiri: gusubizwa amafaranga yabo cyangwa kugumana amatike bakazayakoresha mu bindi bitaramo bya Icyambu bizabera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Iki cyemezo cyababaje benshi, cyane cyane ab’i Rubavu bari biteguye gutangira umwaka mushya mu masengesho n’indirimbo zo kuramya Imana. By’umwihariko kuko Mbonyi yari akiva gukora amateka muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025, igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
Nubwo igitaramo cyasubitswe, abategura bavuga ko atari ugusesa umuhigo, ahubwo ari ukuwimura, bagashimangira ko amatariki mashya azatangazwa vuba.
Ku b’i Rubavu, icyizere kiracyari cyose, ariko benshi bibaza niba koko amafaranga atari yo yonyine atumye Mbonyi “abatererana” ku munota wa nyuma. Icyakora, igisubizo nyacyo kiracyategerejwe mu gitaramo kizaza niba koko kizaba kinini kurusha icyari giteganyijwe mbere.
Amakuru BWIZA twamenye ni uko ibi bitaramo bizazenguruka igihugu gusa binyuzeu ntara z’igihugu havuyemo Kigali.




