Abanyarwanda batuye muri Denmark baturutse imihanda yose, kuwa 24 Mutarama bahuriye mu mujyi witwa Viborg, mu birori bisoza umwaka, barasangira ndetse baranidagadura.
Ni igikorwa bishimira cyane, kuko akenshi baba banakumburanye, dore ko badahura kenshi, keretse iyo habaye ibikorwa bibahuza; nk’umunsi w’abari n’abategarugori, kwibuka, umunsi wo kwibohora, Umuganura n’ibindi.
Umwe muri aba Banyarwanda wavuganye na BWIZA avuga ko ubusanzwe buri mwaka bahura bagasabana bakanamenyeshwa aho igihugu kigeze mu iterambere.
Ati: “Okay, ni ukuvuga ngo; buri mwaka Abanyarwanda baba muri Denmark bahurira mu birori bisoza umwaka, bagasabana ariko bakanamenyeshwa uko igihugu kimeze, bagashishikarizwa kugira uruhare mw’iterambere ry’igihugu no muri gahunda za leta. Nanone baba bafite intego yo guhura nk’Abanyarwanda mu rwego rwo kwishimira ibimaze kugerwaho.”

Habayeho no kwakira abantu bashya mu muryango w’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Denmark/ mu majyepfo no hagati (Rwandan Community Abroad/Jylland & Fyn).
Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Denmark, Paul Nkubana, yatangije ibirori n’ijambo ry’ikaze ndetse anashimira abitabiriye ibirori bari benshi. Yashimiye komite bafatanyije gutegura uyu munsi ndetse n’abagize uruhare bose mu gutegura iki gikorwa.
Yasoje ijambo rye, yifuriza abitabiriye gutangira umwaka mushya, ndetse no gukomeza gukurikiza gahunda za leta zose, nkuko ziteganyijwe.

Umuyobozi w’abari n’abategarugori nawe yagejeje ijambo kubitabiriye ibirori.
Kabarokore Vestine, uyoboye abari n’abategarugori muri Jylland na Fyn, yafashe ijambo ashimira abitabiriye ibirori, by’umwihariko abari n’abategarugori bitanze bakajya kwifatanya n’abandi muri ibi birori. Yababwiye ko bagomba kujya bakomeza kwitabira n’izindi gahunda za leta ari benshi nkuko babigaragaje ndetse abakangurira kujya mu rubuga bahuriramo nk’abagore ba MUTIMA W’URUGO.
Habayeho gusangirira hamwe, nyuma baridagadura mu mbyino gakondo ndetse n’izindi ndirimbo z’abahanzi batandukanye babifashijwemo na DJ Eric Siuzike a.k.a SOLUTION.
Amafoto





