Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi muri rusange kuri uyu wa 2 Gicurasi 2022 barangije igisibo cya Eid al Fitr, umwe mu minsi ngarukamwaka ikomeye bizihiza.
Muri uyu muhango wabereye ku rwego rw’igihugu muri sitade ya Kigali i Nyamirambo, umuyobozi wa Isilamu (Mufti) mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yasabye abawitabirire gushimira Leta y’u Rwanda imbaraga yashyize mu guhashya icyorezo cya Covid-19 cyatumaga batitabira ku bwinshi nk’uko byahoze.
Mufti Hitimana yagize ati: “Mu by’ukuri tumaze imyaka tudakora amasengesho nk’aya nk’imbaga, rero ni igihe cyo gushima Imana. Kugira ngo bikomeze, turasaba ko abantu bakomeza kwitwararika kuko turamutse duteshutse byadusubiza mu bihe tutifuza.”
Bamwe mu bayoboke b’idini ya Isilamu batuye mu mujyi wa Kigali baravuga ko bishimiye ituze n’umutekano ndetse n’ubusabane bwabaranze mu gisibo nk’uko bisobanurwa na bamwe baganiriye na Bwiza.com.
Umwe muri bo yagize ati: “Twabyakiriye neza cyane tunashimira leta gahunda yashyizeho mu gukumira icyorezo cya Covid 19 kugira ngo tubashe guhura. Uyu ni umunsi ukomeye cyane kuri twe. Tugiye gusangira n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abandi. Ubutumwa nagenera Abayisilamu bagenzi bajye ni ugukomeza kwitwararika nk’uko babigize mu gisibo, ari nako bakomeza ibikorwa by’urukundo.”
Undi yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’igihugu kuba buduha ubwisanzure mu idini yacu nyuma y’imyaka igera kuri itatu tudahura, bakaba baduhaye sitade. Ni ibyishimo kuri twe. Nyamirambo ni umwe mu mirenge izwiho kuba ituwe n’abayoboke b’idini ya isilamu, aho ku munsi wa Eid al Fitr, usanga abenshi ari bo biganje muri aka gace.”
Mu mwaka ushize ubwo umunsi nk’uyu wizihizwaga muri Gicurasi, byagaragaye ko kuri sitade ya Kigali hari abasilamu bake mu rwego rwo kwubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Mu 2020 ho ntabwo bigeze baterana muri ubu buryo.
Reba videwo hano

















