ganh4_twcaaqpgm.jpg

Amafoto: Igisirikare cy’u Bushinwa na RDF bikomeje gushimangira ubufatanye

Kuri uyu wa Kane, itsinda ry’abasirikare bakuru n’abato mu Gisirikare cy’u Bushinwa, ziyobowe na Senior Col You Jian kandi aherekejwe n’umuyobozi wungirije muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, LIN Hang, basuye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

ganh4_twcaaqpgm.jpg

Iri tsinda ryakiriwe n’umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen J J Mupenzi.

ganh4_2xkaa3epo.jpg

Ku cyicaro cya RDF, basobanuriwe urugendo rw’amavugurura rwa RDF. Intego y’uruzinduko rwabo ni ugushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya RDF n’Igisirikare cy’u Bushinwa mu nzego zitandukanye z’ubwirinzi n’umutekano.

ganh5fqx0aacqtc.jpg

U Rwanda nk’igihugu gito cyo muri Afurika nicyo gihugu cy’amahanga cya mbere cyamenyekanye mu 2018 ko gitunze missiles zisenya ibifaru zikorwa n’u Bushinwa zizwi nka “Red Arrow”.

b43a7932-01fb-11e9-b0d2-cf4a0f50367e_1280x720_020323.webp

U Rwanda rwahishuye ko rwaguze izi ntwaro zikomeye z’Abashinwa nyuma yo kuzigaragaza mu myitozo y’ingabo.

maxresdefault-34.jpg

Hari ku munsi wa nyuma w’imyitozo ngarukamwaka, ubwo Igisirikare cy’u Rwanda cyerekanaga imbunda irasa kure yo mu bwoko bwa PCL-09 self-propelled howitzer ndetse na HJ-9A “Red Arrow” zose zikorwa n’u Bushinwa. Iki ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza n’icyizere biranga ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *