Perezida Paul Kagame n’umufasha we, Jeannette Kagame, bakiriye umuhungu wa Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye by’igisirikare, General Muhoozi Kainerugaba, mu birori by’isabukuru y’amavuko bamuteguriye.
Gen. Kainerugaba yujuje imyaka 49 y’amavuko kuri uyu wa 24 Mata 2023, akaba yarifuje kwizihiriza ibi birori i Kigali, nk’uko yabitangaje kenshi.
Mu minsi yashize, Gen. Kainerugaba yatangaje ko Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru mu byo kwizihiza imyaka 48 y’amavuko byabereye i Kampala, yemeye kumutegurira ibyo muri uyu mwaka.
Ibiro bya Perezida w’u Rwanda kuri uyu wa 25 Mata byatangaje ko mu ijoro ryakeye ari bwo habaye ibi birori. Biti: “Mu ijoro ryakeye, Perezida Kagame n’umufashe we, Jeannette Kagame bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda rye mu kwizihiza ibirori by’isabukuru ye.”
Umuhungu wa Museveni ari mu Rwanda kuva ejo. Yazanye n’itsinda rigari rimo ba Minisitiri babiri, abadepite n’abashoramari.


Amafoto: Urugwiro Village/Twitter




