21dc-trump-ramaphosa-new1-ghvt-videoSixteenByNine3000

Amafoto Perezida Trump yeretse Abanyamakuru avuga ku bwicanyi bw’Abazungu muri Afurika yepfo akomeje kurikoroza

Mu kubonana na perezida wa Afurika yepfo Cyril Ramaphosa, Trump yerekanye inkuru ifite ishusho yimifuka y’imibiri yarimo gushyingurwa.

Trump yavuze ko iyo mibiri ari iy’abazungu bo muri Afurika y’Epfo biciwe muri iki gihugu kubera irondaruhu aho atatinye no kubyita Jenoside.

Iyo nkuru iriho amashusho,yari amashusho ya videwo ya Reuters yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muri Gashyantare uyu mwaka.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yerekanye amashusho ya videwo ya Reuters yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo kwerekana ibinyoma ku wa gatatu nk’ikimenyetso cy’ubwicanyi bwibasiye imbaga y’Abanyafurika y’Epfo.

Trump yagize ati: “Aba bose ni abahinzi b’abazungu bashyingurwa.”Mu by’ukuri, iyi videwo yasohowe na Reuters ku ya 3 Gashyantare yerekanaga abakozi b’ubutabazi ba Red Cross bazamura imifuka y’umibiri yabiciwe mu ntambara yo gufata umujyi wa Goma wo muri Kongo.

Inyandiko ya blog Trump yeretse Ramaphosa mu nama ya White House yasohowe na American Thinker, ikinyamakuru cyo ku rubuga rwa interineti rwita ku bitekerezo, ku bijyanye n’amakimbirane ashingiye ku moko muri Afurika y’Epfo na Kongo kikaba cyarifashishije iyi foto ya Goma kerekana ibyahabereye mu gihe ingabo z’Afurika y’Epfo zari zikiri mu rugamba na M23.

Umunyamakuru wa Reuters wafashe aya mashusho akomeje gukoza isoni White House, ni Ali Katanty wari i Goma ahagarariye igitangazamakuru cye Reuters yagize ati :” Mu mboni z’isi yose, Perezida Trump yakoresheje ishusho yanjye, akoresha amashusho nafashe muri DRC agerageza kumvisha Perezida Ramaphosa ko mu gihugu cye, abazungu bicwa n’abirabura “.

Umwuka hagati ya Washington na Pretoria ntabwo wifashe neza kuva aho Trump agiriye ku butegetsi.
Muri iki cyumweru, Ramaphosa yasuye Washington kugira ngo agerageze kunoza umubano n’Amerika nyuma y’uko Trump anenze amategeko agenga ubutaka muri Afurika y’Epfo. Washington ikavuga ko ayo mategeko yashyiriweho kwibasira abahinzi ba nyamucye b’abera,mu gihe Afurika y’Epfo yo ibihakana ahubwo igashimangira ko ari amategeko agamije gusaranganya ubutaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *