Ku munsi w’ ejo kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 nibwo Urukiko rw’ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwasubukuye urubanza rwa Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, mu gihe hasigaye iminsi mike gusa ngo hatangazwe umwanzuro wa nyuma w’ uru rubanza.
Constant Mutamba uregwa kunyereza umutungo wa leta nyuma yo kumva imyiregurire y’abamwunganira ndetse n’ibisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha, uyu wahoze ari umuyobozi mu nzego za Leta yahawe ijambo ngo ageze ku rukiko amagambo ye ya nyuma mbere y’uko hafatwa icyemezo.
Mu ijwi rikomeye kandi ryuje amarangamutima, Mutamba yivuzeho nk’umuntu utari uw’igitangaza”, ariko uhagaze ku byo yavuze kuva urubanza rwatangira.
Yagaragaje ko atigeze ahunga ubutabera, ahubwo ko yizanye ubwe gusubiza kugirango asubize ibibazo abazwa n’ubutabera bw’igihugu cye, kandi koyakomeje kwitangira inshingano ze n’ubwo bamwe mubo bakorana bya hafi babaga bananiwe cyangwa bamucitse bakigendera.
Yavuze ko iki ari ikigeragezo gishegeshe umutima we bikomeye, kandi kimwambura ishema n’agaciro yifuzaga mu buzima bwe, anagaruka ku byo yise ubugambanyi bw’abantu bakorana, ashimangira ko “umunsi umwe byose azabishyira ku mugaragaro.”
Nyuma y’ uko ubushinjacyaha bumusabiye igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato, Mutamba yinginze abacamanza abasaba gutekereza k’uburemere bw’umwanzuro bagiye gufata, ababwira ati: “Mufite ubushobozi bwo guhana umwere cyangwa kumurenganura, bityo mukandika amateka y’ukuri mu butabera bw’igihugu cyacu.”
Biteganijwe ko urukiko ruzatangaza umwanzuro warwo kuri uru rubanza rwa Constant Mutamba ku wa 27 Kanama 2025, kugihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato yasabiwe n’ ubushinjacyaha, giherekejwe n’igihano cyo kumara imyaka 10 nta burenganzira bwo gutora cyangwa gutorwa, kwamburwa uburenganzira bwo gufungurwa by’agateganyo cyangwa gusubira mu buzima busanzwe no kubuzwa gukora imirimo ya leta mu nzego zose.





2 Responses
iyi si ni danger! ibi byakabaye biduha isomo tukajya twiyoroshya
Yavugaga ko azafunga intore izirusha intambwe na Gen. (Rtd) James Kabarebe none ari gutakambira abo yari ayoboye. Ibi ni igisobanuro cyiza ko isi yikaraga.