U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi, rwakiriye icyiciro cya kabiri cy’abaturage barwo umutwe wa FDLR wari warafatiye bugwate muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abanyarwanda 796 ni bo u Rwanda rwakiriye, nyuma y’abandi 360 rwakiriye mu kwezi gushize.
Umwe uri mu batashye kuri uyu wa Mbere avuga ko yagiye ahohoterwa na FDLR, ku buryo inkoni yagiye akubitwa zanamuviriyemo ubumuga.
Ati: “Baboneka nijoro bari kuduhohotera. Banangize ikimuga. Bagiye bampondagura.”
Uwitwa Nibishaka Marcel Kagabo wabaga mu gace ka Kagusa, teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru; we asobanura ko mu myaka irenga 30 yari amaze muri RDC we n’umuryango we bakunze gusahurwa na FDLR.
Ati: “Bazaga nijoro, baje gusahura amatungo n’ibyo kurya. Mu gasisiro k’iwacu ntabwo bageragamo ari ku manywa, hari kure y’ishyamba.”
Abanyarwanda bakomeje gutaha babohowe n’umutwe wa M23, nyuma y’uko wari umaze kwirukana ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo zirimo FDLR mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wungirije w’uriya mutwe, Dr Oscar Balinda, avuga ko FDLR na Leta ya RDC bifashishaga bariya bantu kugira ngo babagumishe mu bice biberamo imirwano.
Ati: “Aba bantu bari barafashwe bugwate n’abarwanyi ba FDLR. Murabizi ko ari bwo buryo bukoreshwa na FDLR na Leta ya RDC. Murabizi ko inkambi ya Kanyaruchinya, Mugunga na Lushagala zari zarafashwe bugwate n’iyi Leta n’abafatanyabikorwa. Iri huriro ryifashishije ubu buryo kugira ngo rigumishe abasivili mu bice biberamo imirwano.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yunze mu rya Meya Mulindwa Prosper wabakiriye, ashimangira ko nyuma y’uko bariya baturage bageze mu guhugu “bazahabwa indangamuntu, abana bazajya ku ishuri, abakuze bazatozwa imirimo ndetse imiryango yabo yungukire kuri gahunda za leta nka Girinka.”
Abanyarwanda babarirwa mu 2,500 ni bo byitezwe ko bagomba gutahuka.




