Umuririmbyi akaba n’umuvugabutumwa washinze itorero Shemeza Worship Temple mu Burundi, Apôtre Apollinaire Habimana, yatanze ubuhamya bw’uburyo umugore we Nsabimana Jeannette KN yarwaye igihe kirekire, bikagera aho kwa Nyirabukwe bashaka kumusubirana ngo bamwivurize, akabyanga.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza uri i Bujumbura, Apôtre Habonimana yavuze ko umugore we yafashwe n’indwara itaramenyekanye mu mwaka w’2017, abora igice kinini cy’umubiri we, amara igihe kinini amuvuza, amwitaho nk’umugabo.
Yagize ati: “Ndumva hashize nk’imyaka itanu. Umudamu wanjye yararwaye hafi gupfa. Yarwaye indwara n’ubu tutarashobora kuyibonera izina, arabora umubiri we wose, amera nabi. Cyari igihe cy’umwijima, igihe kidasanzwe mu buzima bwanjye ariko twahabonye Imana. Imana yarankomeje, muba hafi, nkomeza kumukunda, nkamwoza, nkamwuhagira, nkamugaburira, nkamusiga amavuta.Habaye na proposition zivuye kwa Mabukwe yuko namumuha akaba ari we umurwaza.”
Apôtre Habonimana ngo yasubije nyirabukwe atya: “No. Igihe naje kumusaba mwaramumpaye, ni uwanjye. Mushobora kuza mukamfasha ariko nkagumana responsabilité yo kumuba hafi mu bihe nk’ibi kuko igihe turimo, narabivuze igihe ndahira, mu byiza n’ibibi’.
Uyu muvugabutumwa akaba n’umuririmbyi, yavuze ko muri iyo minsi yari igoye cyane yakomeje kwita kuri uyu mugore we bashakanye mu mwaka w’2008, aramukunda, aranamwishimira, bigera aho Imana iramukiza.
Apôre Habonimana arateganya kuza mu Rwanda tariki ya 21 Gicurasi 2023, akaba azitabira igitaramo cya Alexis Dusabe. Avuga ko yaherukaga muri iki gihugu mu Kwakira 2022 ubwo yari yaje mu gitaramo cy’itorero Restoration, kandi ngo akumbuye cyane Abanyarwanda.
Yamenyekaniye cyane mu ndirimbo zakunzwe ku rwego rw’akarere, zirimo: Imana ni yo Buhungiro, Nama Ntangara, Uri Imana, Igituma Ndirimba n’izindi nyinshi zigaragara mu ifoto iri hasi. Yashinze itorero Shemeza Worship Temple mu mwaka w’2019.









