Amahanga ntabwo ari guha u Rwanda amahirwe nk’uko yabigenje kuri UAE mu myaka 30 ishize — Perezida Kagame

Abakurikiranira hafi u Rwanda bavuga ko umubano rufitanye muri iki gihe n’ibihugu by’Abarabu ari ukureba kure mu gihe rufite intego zo kugera ku iterambere rirambye.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ubwe yizera ko Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE) ari urugero rwiza ku Rwanda ugereranyije n’ahashize habyo.

Perezida Kagame ariko ku rundi ruhande asanga Isi itarahaye amahirwe ibi bihugu by’Abarabu mu myaka 30 ishize u Rwanda narwo rukaba ruri guca muri aya mateka uyu munsi. Ibi perezida Kagame akaba yabivugiye i Dubai aho yitabiriye Inama ya za Guverinoma ya 2016 (World Government Summit 2016).

24918391385_9f8d86c10a_z

Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu bituwe na miliyoni 10 z’abaturage n’umusaruro ubarirwa muri miliyari 340 z’Amadolari, byaribabaje kugirango byivane aho byari biri mu myaka yashize, aho wasangaga amahanga icyo yitayeho ari peteroli yabyo gusa.

Nubwo byashingiye ku kuba ari bimwe mu bitunze peteroli nyinshi ndetse bigakoresha umutungo kamere mu kubaka igihugu kibarirwa muri bimwe mu bifite ubukungu butajegajega, Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu, nabyo byagiye bihangana n’ibibazo by’ubukungu byagiye byibasira isi.

Kuri perezida Kagame, ngo ibi byose u Rwanda rubyigiraho. Muri rusange ngo ibyaganiriwe muri iyi nama byagiriye akamaro ibihugu byayitabiriye.

24550797669_f5cf7827d4_z
Perezida Kagame n’umunyamakuru John Defterios

Perezida Kagame yabashije kugirana ikiganiro n’umunyamakuru wa CNN, John Defterios umenyerewe mu nkuru zivuga ku iterambere ry’amasoko hirya no hino ku Isi, maze asangiza abagikuriye ku mateka y’u Rwanda nk’uko KTPress dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda ruri aho ruri ubu kubera ko rwitaye ku kubaka inzego zikomeye kandi hakabaho imikoranire ikomeye hagati ya guverinoma n’abaturage.

Yakomeje avuga ko abona ibyo u Rwanda rwagezeho byaratewe no kuba harabayeho kumva inshingano za guverinoma n’uruhare rw’inzego zashyizweho.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko nubwo hari abashima aho u Rwanda rugeze hari abandi barunenga. Ariko perezida Kagame yavuze ko igihugu cyagumye mu murongo ntikirangazwe n’ibikivugwaho. Yagize ati: “Ugomba kubasha kwizera ibyo ubona, kandi ibyo ubona mu Rwanda ni iterambere”.

Kugirango ngo ibi byose bishoboke nk’uko yakomeje abishimangira ngo nuko guverinoma igomba gukomeza kubaho ishingiye ku baturage.

Kuri ubu u Rwanda rufite intego zo kuzamura umusaruro wa buri muturage ukava ku madolari 800 ukagera ku madolari 1,400.

Perezida kagame, Barack Obama, Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, visi perezida wa UAE, minisitiri w’Intebe akaba n’umuyobozi wa Dubai, Jim Yong Kim, perezida wa Banki y’Isi ni bamwe mu b’ingenzi bagombaga gutanga ibiganiro muri iyi nama y’iminsi 3 yatangiye kuwa 08 Gashyantare.

24827942611_8b56659e6e_z
Iyi nama iba buri mwaka ifatirwamo gahunda nshya mu bijyanye no guhimba udushya n’ikoranabuhanga ndetse ikanareberwamo ibibazo byugarije ikiremwamuntu muri icyo gihe.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Amafoto: Village Urugwiro
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *