95269727-0-image-a-37_1739725728315

Amaherezo Macron na Starmer batumiwe muri White House mu biganiro ku kibazo cya Ukraine

Umujyanama mu by’umutekano wa Amerika, Mike Waltz, yatangaje ko abayobozi bombi b’ibihugu by’i Burayi bazagira icyicaro ku meza y’imishyikirano nyuma y’uko abayobozi b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bazamuye impungenge z’uko Donald Trump Ari gukemura ikibazo cy’intambara yo muri Ukraine.

Ese urusimbi rwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, rutangiye kwishyura?

Nyuma yo gutegura inama ebyiri zihutirwa muri iki cyumweru i Paris hamwe n’ibihugu by’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ndetse n’ibihugu bigize Umuryango wa NATO kugira ngo bategure igisubizo cy’ubufatanye hagati ya Moscou na Amerika, birasa nk’aho u Burayi bwabonye umwanya ku meza y’ibiganiro nkuko bitangazwa na Euronews.

Nyuma y’inama ya kabiri yihutirwa, yabereye i Paris, cyane cyane binyuze mu guhamagarana kuri videwo, hamwe n’abakuru b’ibihugu 19 ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Mike Waltz, Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida wa Amerika, yatangaje ko Perezida Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, batumiwe muri White House mu ntangiriro z’icyumweru gitaha kugira ngo baganire ku ntambara yo muri Ukraine.

Nyuma y’uko muri iki cyumweru abayobozi b’u Burusiya na Amerika bahuriye muri Arabiya Sawudite, imwe mu mpungenge zikomeye zabaye n’uko Trump ashobora kugirana amasezerano na Moscou ashobora kubangamira inyungu z’umutekano za Ukraine ndetse n’Ubumwe bw’u Burayi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *