Ubuyobzi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko bwasanze amafaranga angana na miliyari 20 ava mu miryango itegamiye kuri Leta ashorwa mu bikorwa bigamije kuvana abaturage mu bukene muri iyi Ntara buri mwaka, nyamara abaturage bakaba bakiburimo.
Umuyobozi w’iyi Ntara, Gasana K.Emmanuel avuga ko abafatanyabikorwa b’imiryango itegamiye kuri Leta muri yi Ntara ari benshi ariko bareba bagasanga abaturage bagikennye cyane , ubu hagiye kujya habaho isuzumabikorwa ry’ibyo bakora ngo kuko ubu hamaze gushyirwaho komite yo gukurikirana ibikorwa byabo izatangira gukora mu kwezi kwa Karindwi.
Agira ati ”Twakoranye inama n’iyo miryango yose twiyemeza ko ibyo bagomba gukora byose bigomba gushingira ku iterambere ry’umuturage kandi umuturage akagira uruhare mu bimukorerwa atari ukuza bakamuturaho ibintu atabigizemo uruhare , kandi bakagaragaza ibyo bakora kandi bakabazwa, ubundi Intara ntiyajyaga ibibajyamo ariko ubu tugiye kubijyamo kuko hari icyuho mu gukurikirana ibyo bakora.”
Guverineri Gasana kandi asanga iyi miryango ikoresha nabi amafaranga yabo kandi aba yaje kuzamura umuturage ariko amenshi akigira mu bikorwa bindi bitareba umuturage agasigirwa macyeya ari nayo mpamvu batava mu bukene kandi ari cyo baje gucyemura.
Akomeza agira ati “Niba ufite miliyoni 200 , ukagura imodoka eshatu, kunywa amavuta, kwishyurwa , kugura ibikoresho byo mu biro wenda bigatwara miliyoni 120, kwiyakira bigatwara miliyoni 10 umuturage ukamusigira miliyoni 30 uzaba umusigiye iki? Turashaka ko 80% by’amafaranga bijya mu baturage.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko bagomba guhindura isura ya JADF zo mu turere tw’intara y’Amajyepfo kuko hari ubwo iyi miryango ibategeka bo ibyo bagomba gukora bakikorera ibyo bishakiye.
Umuyobozi w’umushinga wa AVSI, Evalie Butsiri avuga ko abakora mu mishinga myinshi aba ari abanyarwanda kandi bakwiye kuba banakorera abanyarwanda neza bakagira icyo babagezaho bagatera imbere, kuri we ngo abona bakwiye gukurikiranwa bakerekana ibyo bakora n’aho bagejeje abo bafasha.
Agira ati “Njye nifuza ko mu turere habaho JADF ziri ku rwego rwo gukurikirana imishinga birababaje kuba tukiri mu bukene bukabije kandi imishinga iburwanya turi benshi ,dukwiye gukurikiranwa tukabazwa ibyo dukora nibura mu myaka ibiri iri imbere tuzabe twerekana ngo twafashije abantu aba n’aba bari bari ku rwego uru none ubu bageze aha naho ubundi iyo ndabona nta kintu turimo gukora.”
Mu Ntara y’Amajyepfo ubu habarurwa imiryango itegamiye kuri Leta ingana na 229 muri yo igera ku 154 ni ikorera muri iyi Ntara naho 75 ni imiryango mpuzamahanga.
Mu bushakashatsi ku mibereho y’Abaturage bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, bwakozwe mu mwaka wa 2016 -2017 EICV 5 bugaragaza ko Intara y’Amajyepfo iri inyuma kuko iri ku kigereranyo cy’ubukene cya 42% mu gihe u Rwanda ruri kuri 39%n, abavuye mu bukene mu myaka itatu ishize muri iyi Ntara bangana na 0,3%.



