Polisi y’u Rwanda yibukije abaturarwanda ko biri mu nshingano zabo gufata neza ibikorwaremezo Leta y’u Rwanda ibagezaho, kuko ari gahunda y’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’amajyepfo.
Ni nyuma y’uko muri iyi ntara hagaragaye ibibazo bijyanye no kwangiza ibikorwa remezo, ubujura bw’inka n’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro butemewe.
Nk’abitwa Abasheretsi bagiye bagaragara mu bikorwa byo kwiba amatungo y’abaturage, bakayabaga cyangwa bakayagurisha.
ACP Rutikanga yavuze ko ibi byaha bigira ingaruka bikanahombya leta.
Ati: “Hari abitwa ngo ni Abasheretsi birirwa babunga. Aba bantu dufitanye na bo ikibazo tuzabahiga kandi bazababona. Ibi rwose ntihazagire utaka, ntihazagire uniha, ubikora wese niyitegure ingaruka zibyo azahura nabyo”.
Yunzemo ko mu ishusho y’amezi abiri mu ntara y’amajyepfo habonetse ‘case’ z’ubujura 495 na 400 zo gukubita no gukomeretse.
Urugomo rwo mu rugo no kwangiza ibintu by’undi habonetse case 116, gucuruza ibiyobyabwenge haboneka case 71, ubucukuzi butemewe haboneka case 60 mu gihe kwangiza ibikorwa remezo habonetse 40.
Polisi yashimiye abagira uruhare mu kubungabunga ibikorwa remezo Leta ibagezaho, batanga amakuru ku nzego z’umutekano atuma imigambi y’abishora mu kubyangiza iburizwamo, ababigerageje na bo bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.








