Abagize ubwoko bw’Abanyamulenge baba muri Teritwari ya Uvira, Mwenga na Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amjayepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ubu bari mu kaga batewe n’igitero cy’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Ilungu wifatanyije na Red Tabara ukomoka mu Burundi, na wo umaze igihe uvugwa kuri ubu butaka.
Videwo zikomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga zerekana uburyo Abanyamulenge bakomeje guhunga ibi bitero bavuga ko batangiye kugabwaho muri Werurwe 2021, hari n’iyumvikanamo urusaku rw’amasasu hafi y’umubare munini w’abahunga.
Ku ruhande rwa Mai Mai Ilungu, Bulizi Aimable aherutse gutangariza Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) ko nta bitero iyi mitwe iri kugaba ku baturage, ahubwo iri kurwanya imitwe yitwaje intwaro ya “Col. Makanika na Sematama”, Abanyamulenge batorotse igisirikare cya Leta, bavuga ko bagiye gutabara bene wabo bakomeje kwicwa, aba kandi bakaba bavugwaho kwihuza n’umutwe w’abasivili wa Twirwaneho, wiyemeje kurinda abo muri ubu bwoko.
Abanyamulenge bararira
Abanyamulenge bari guhunga, bagiranye ikiganiro na VOA, ari nacyo dukesha amagambo bavuze, bamwe muri bo bahetse ibihunganwa, barimo ababyeyi bonsa abana, abasaza n’abakecuru bitwaje utubando.

Umusaza umwe yagize ati: “Igitero cyaraje cya Red Tabara ifatanyije na Mai Mai, babanza gutera igiturage cya Rwikubo, Kagerigeri…; hapfa abantu benshi. Abakecuru bamwe bahiriye mu mazu, abandi barabica, turahunga” avuga ko aho bagiye bahunga hose, hagiye hatwikwa.
Undi musaza ugendera ku nkoni ndende yagize ati: “Ibintu byacu byanyazwe, inka zanyazwe, ibitungwa byanyazwe, n’abana..” (yihanagura mu maso)
Umugore ufite umwana muto umuri iruhande n’uruhinja ari konsa, yagize ati: “Twaratwikiwe, tubyarira mu nzira, abandi bahiriye mu mazu, abandi barabuze, turagenda twangara.”
Umukecuru mu marira menshi yagize ati: “Sinakubwira, abantu benshi bapfuye, n’ubu umugabo n’abana bari iyo ngiyo, ntiturabonana. Turababaye, ari inka zagiye, ari ibitungwa byagiye, ibintu byoooose!”
Imyaka itatu irashize Abanyamulenge bagabwaho ibitero n’imitwe itandukanye ya Mai Mai yifatanyije na Red Tabara ndetse na FOREBU bavuga ko igamije kubatsemba bose, bakaba bashinja Leta kurebera ubugizi bwa nabi bakorerwa burimo kwicwa, gusahurwa, no kuvanwa mu byabo, ntigire icyo ibikoraho.
Aba baganiriye na VOA bavuga ko abamaze guhunga ibi bitero byatangiye muri Werurwe 2021, babarirwa mu 4000. Mu gihe bashinja Leta kutagira icyo ikora, baratabaza amahanga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV




