Hari amadini avuga ko Imana itabyara, ariko abemera Bibilia, Yohana aravuga ati:”Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana “. (Yohana 1:12;13)
Twige gutandukanya kwizera n’ubuhanga abantu bigisha. Mu bwenge bwacu, biragoye gusobanura ukuntu umuntu ari mu ishusho ry’Imana cyangwa se yabyarwa n’Imana. Gusa kuva Imana ari Umwuka, abo abyara nabo ni Umwuka. Bivuga ko ugira umubyeyi w’umubiri, ukanagira uw’umwuka ndetse n’undi w’ubugingo. Ibyo n’ibice bitatu bigize umuntu.
Umubyeyi w’Umubiri ni Papa wawe na Mama wawe, Uw’Umwuka yaba Imana cyangwa satani, kuko nawe afite abana, kandi nawe n’umwuka. Tubusanaga muri Yohana 8 :44 : Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.
Umwana iyo ari muto, ntamenya ababyeyi be, ariko umubyeyi aba azi umwana we, hari n’igihe baba basa cyane. Aha Yesu yararimo agaragaza ibimenyetso by’abana ba satani.
Ababyeyi b’ubugingo ni benshi. Kuko m’ubugingo niho usanga ubwenge, ubumenyi, ibitekerezo, amarangamutima, imyitwarire n’ibindi. Uwagutoje umwuga, n’umubyeyi wawe muri uwo mwuga, uwaguteje gusenga, n’umubyeyi wawe mu iyobokamana. Aho niho dusanga abashumba, aba padiri, abashehe n’abandi bakozi b’Imana. Umubyeyi w’Umwuka, abo abafaransa bita Père spirituel, cyangwa abongereza Spiritual father n’umwe. N’Imana Yego ntituba dutandukiye cyane, iyo tubise ababyeyi, kuko bazatubazwa, ariko tumenye umwanya tumufatamo. Tutazisanga umwanya w’Imana, twayisangije n’abandi, kandi yivugiye ko ntawe bazasangira icyubahiro. Ntabwo bazabazwa umwuka wacu, bazabazwa ubugingo bwacu, nyo mpamvu ari ababyeyi bw’ubugingo.
Rero, Imana yatubyaye umunsi twemerera Yesu kutubera Umucunguzi, n’Umwami. Bamwe babyita gukizwa, abandi kurokoka. Gusa ntaho bihuriye no guhindura idini, cyeretse wumvise muri wowe ko ari ngombwa kugira ngo urusheho kwegera Imana. Iyo tubikoze, tuba twemeye kubyarwa n’Imana, dukuwe m’urutonde rwabo satani yiyitirira ko ari abe, kuko tuba duhaye Yesu uburenganzira bwo kuyobora ubuzima bwacu, ndetse noguha satani gasopo kubatakiri abe.
Ibyo tubisanga mu gitabo cyandikiwe abaroma igice cya 10, umurongo wa 9 n’uwa 13. Aho Bibilia ivuga « Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa ».
(Abaroma 10:13;9)
Rero, iyo ubyawe n’Imana, uba ufite uburenganzira bwo kwitwara kimwe n’ukuntu witwara kuri wa mubyeyi wakubyaye m’umubiri. Usubije amaso inyuma, urazagusanga hari ukuntu kudasanzwe witwaraga k’umubyeyi wawe cyangwa se uracyabikora, kandi udafite ikimenyetso na kimwe ko ariwe umubyeyi wawe. Nya ADN wakoresheje, kuko ADN nyayo n’uko ari uko ubizi kuva ukimenya ubwenge. Nicyo bita kwizera.
Niwitwara ku Imana nkuko witwara kubabyeyi bawe, menya ko nayo izi gukora inshinga z’umubyeyi. Izitwara kuri wowe nk’umubyeyi nyawe. Kandi umubyeyi w’ugwaneza, ushoboye ndetse utunze.
Igituma abantu benshi basenga ntibasubizwe, si uko basenga nabi, cyangwa se batizera. Ahubwo basaba ibyo batemerewe. Icya mbere Yesu yahaye abamwizeye nyabwo ari idini, n’umwanya wokubarizwamo mbere ya Se, Imana yo mw’ijuru. Uwo mwanya ni uwo kuba abana b’Imana. Uwo mwanya, niwo ugenerwa ibyo Imana yateganyirije abana bayo. Umubyeyi wese ahahira abe, n’Imana n’uko ibigenza.
Tekereza kuri iki cyanditswe : Aramusubiza ati”Si byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo mbijugunyire imbwa.” Na we ati”Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.” Maze Yesu aramusubiza ati”Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Umukobwa we aherako arakira. (Matayo 15:26;28)
Uyu mugore yari yizeye Yesu nk’Umwami w’Ibitangaza, bituma abura igisubizo yashakaga. Aha, Yesu atweretse ko abamwizeyeho ibitangaza ntazo babona, ariko abamwizeyeho kuba umucunguzi ubashira m’umwanya w’abana, nibo basubizwa.
Menya neza ko amasezerano yose ari muri Bibilia ari y’abana b’Imana, ninacyo cyazanye Yesu muri iyi si. Tuzagira igihe cyo kubivugaho.
Iyo Mana, ireba mu mitima, izamenya uko uyifata, ninako izakwiyereka. Ahasigaye, fata akanya utekereze uko wifuza kubana n’Imana, uyibyire muri mwembi gusa.
Shalom,
Pastor Christian



