“Amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu i Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda yibanze ku mahoro mu burasirazuba bwa DRC kandi ntabwo ari ukugurisha umutungo wacu,” ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner kuri iki Cyumweru gishize.
Thérèse Kayikwamba Wagner yavugiye ibi kuri Televiziyo y’igihugu (RTNC), aho yashimangiye ko aya masezerano asaba kubahirizwa kugira ngo habeho amahoro ahamye mu karere, nk’uko byasabwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Minisitiri Kayikwamba ati: “Iyo habaho icyamunara, iyo biza kuba kugurisha, nkuko bamwe babivuga, umutungo wacu ku giciro cy’amahoro, ndatekereza ko twari guhera ku ruhererekane rutandukanye rwose. Twari guhera ku kugurisha, ariko ntabwo aribyo twakoze uyu munsi”.
Ku bwe, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’amahoro agamije guhagarika amakimbirane amaze hafi imyaka mirongo itatu.
Muri iyo nyandiko, “nta ngingo ihari ku bibazo by’ubukungu, ku bibazo bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi. Aya masezerano arasobanutse neza. Ateganya rwose umusingi w’umwuka mwiza aho dushobora no gutekereza ku kugaruka kw’abashoramari cyangwa tugatekereza ku bukungu bwifashe neza.”
Kuri Patrick Muyaya, Minisitiri w’itumanaho n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, amasezerano ya DRC n’u Rwanda ni indunduro y’umuhate mwinshi. Icyakora, ngo haracyari byinshi byo gukora.




