Uworizagwira Florien, wamamaye nka Yampano, yageze mu Bubiligi ari kumwe n’umukunzi we, ibintu byahise bitera ibihuha byinshi ku mbuga nkoranyambaga harimo n’abemezaga ko “batorotse” u Rwanda. Gusa amakuru ava mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi ahamya ko uru rugendo rwe rufitanye isano n’akazi ka muzika, atari ukuburanira kure cyangwa guhunga ikibazo.
Abakorana na Yampano bemeza ko yari afite gahunda z’ibiganiro n’abantu bari bamaze igihe bamutumira mu bitaramo bitandukanye.
Ku mugoroba wo ku ya 2 Ukuboza 2025, Yampano ubwe yashyize hanze amafoto n’amashusho amugaragaza mu rugendo rwerekeza mu Bubiligi. Yanasohoye ifoto ahagaze imbere ya ‘Sky Tower’ iri mu mujyi wa Ostend, ibi bikomeza kwerekana ko atagiye kwihisha ahubwo ari mu bikorwa bye bya buri munsi.
Ibi byose bibaye mu gihe ku wa 4 Ukuboza 2025 hategerejwe urubanza ku kirego Ubushinjacyaha bwagejeje mu rukiko ku bakekwaho gusakaza amashusho yerekana Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yatangaje ko iperereza rikomeje, kandi buri wese wagize uruhare mu gutambutsa ayo mashusho azabibazwa.
Yanongeyeho ko n’iperereza kuri Yampano n’umukunzi we rikomeje, kugira ngo harebwe niba nabo hari uruhare bagize mu ikwirakwizwa ry’ayo mashusho.
Nubwo hari abavuga ko uru rugendo rwe rufitanye isano no kwihisha, amakuru yizewe yemeza ko Yampano ari mu bikorwa by’umuziki mu mujyi wa Ostend, kandi akomeje gahunda yari yarateganyije mbere y’uko ikibazo cy’amashusho gishinga imizi.




