98397017-14680063-image-m-4_1747288993129

Amashusho y’urukozasoni agiye kurikora ku mukinnyi wa Real Madrid

Umukinnyi w’inyuma w’ikipe ya Real Madrid, Raul Asencio, w’imyaka 22 aracyari mu iperereza rikorwa n’ubutabera bwa Espagne ku birego byo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni yagaragayemo umwana w’imyaka 16.

Ibi byabaye nyuma y’uko urukiko rwa Gran Canaria rwanze ubusabe bwe bwo guhagarika iperereza, ruvuga ko hari ibimenyetso bishobora kumuhamya icyaha.

Mu itangazo yashyize hanze ku wa Kane, Asencio yahakanye kugira uruhare mu gufata cyangwa gukwirakwiza ayo mashusho, avuga ko atigeze akora ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’imyororokere bw’umuntu uwo ari we wese, cyane cyane abana.

Yongeyeho ko yizeye ubutabera kandi ko azakomeza kwitabara mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa n’ubutabera, aho Asencio n’abandi bakinnyi batatu bahoze bakinira Real Madrid bakekwaho kugira uruhare mu gufata no gukwirakwiza ayo mashusho mu buryo butemewe n’amategeko.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *