Uko amateka abigaragaza mu Rwanda ngo abanyarwanda batangiye bambara imyenda ikoze bibabi bigenda bizamuka bigera ku mpu kugeza aho ubu basigaye bambara imyenda isanzwe ikozwe mu budodo busanzwe. Ngo mu gihe cya kera basaga nk’abambara batikwije ariko kuri ubu basigaye bambara bikwije. Ese waba uzi uko aya mateka yahindutse. Dore uko amateka agenga imyambarire yagiye ahindagurika.
imyambaro ikoze mu bitambaro tubona kuri iki gihe mbere y’uko yaduka mu Rwanda, abanyarwanda bambaraga imyambaro ikoze mu mpu z’amatungo bororaga, iza zimwe mu nyamaswa bahigaga ndetse n’ikoze mu gishishwa cy’umuvumu.
Muri rusange ubundi, abana bato ntibambaraga. Hagati y’imyaka irindwi n’umunani ni bwo batangiraga kwambara. Icyo gihe bambaraga imyambaro ikoze mu butumba bw’insina akenshi babaga bikoreye ubwabo yitwa “ uruyonga ” . Urwo ruyonga bashoboraga kurukenyera cyangwa kurwitera.
Guhera ku myaka 16-17, abana b’abahungu bakenyeraga umwenda ugizwe n’ uruhu rwose cyangwa ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu , naho ab’abakobwa bakambara uruhu akenshi babaga bazirikiye ku rutugu bita “ ikinyita” .
Ariko, abana b’abakobwa bo mu miryango ikize bo, kuva ari abangavu, bambaraga umwenda wabaga ukoze mu ruhu rw’inyana uriho inshunda ndende bita indengera . Uwo mwenda witwaga “ ishabure” .
Witegereje neza, ishabure ntiyambikaga neza uyambaye, kuko yari igizwe n’akenda gato ko guhisha imbere (cache-sexe) naho inyuma habereye aho. Ibi byaterwaga n’uko akenshi abakobwa bo mu miryango ikize bagumaga mu rugo ntibagire aho bajya, kandi bagashyingirwa bakiri bato.
Ikindi kandi kandi ngo iyo bahuraga n’abahungu munzira, abahungu babaga baratojwe umuco bakareba hirya, Nta hohoterwa ryabagaho nk’uko byagenda ubu biramutse bigarutse kuko amateka yagiye ahindurwa n’ibihe.
Muri rusange, abantu bakuru barakenyeraga bakanitera gusa. Abagore bakenyeraga uruhu rw’inka bita inkanda cyangwa umwenda ukoze mu gishishwa cy’umuvumu bita impuzu . Iyo nkanda cyangwa impuzu bayikenyeraga bifashishije umweko wabaga uriho inzaratsi.
Abagabo bo muri rusange bakenyeraga uruhu cyangwa impuzu ngufi ugereranyije n’iz’abagore.
Na none ariko, hari ubwo abagabo, abasore n’abakobwa bo mu miryango ikize bambaraga umwenda witwa umukane . Wari umwenda ukoze mu ruhu rw’inka cyangwa rw’impongo wabaga upima nka cm 30 z’uburebure uzengurutswe hose n’inshunda ndende (indengera), hanyuma bakawukenyera ku buryo ubegereye. Bavuga ko n’umwami yambaraga umukane ariko ukoze mu ruhu rw’inkomo.
Mu duce two mu nkiga, abakobwa baho bambaraga imyenda minini ikoze mu mpu ebyiri z’ihene babaga bateranyije. Umwambaro nk’uwo bawitaga igicirane cyangwa igiteranyo . Ababyeyi bahekaga abana mu ruhu rw’intama rwitwaga ingobyi .
Gusa n’ubwo byabaga bimeze gutyo muri icyo gihe cya cyera, nyuma imyenda yagiye iza izanywe n’abazungu. Byageze aho abantu bose muri rusange bakajya bambara bikwije maze biba nk’umuco.
Iyi myambaro yo muri iki gihe rero yo iba ikoze mu bitambaro, gusa hari ubwo ubona abakobwa basigaye biyambika utwambaro tugufi wasanisha n’ishabure yambarwaga cyera n’ubwo bo babikora Atari uburyo bwo gusigasira umuco.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



