Mashami ni umutoza w’ungirije w’ikipe y’Igihugu “Amavubi” kandi aracyafite amasezerano n’ubwo ikipe yo muri Uganda yamwifuzaga, nubwo uyu mutoza ataragagaye muri CHAN 2016.

Ibrahim Masoudi ni umwe mu bagize itsinda ryo gushakira ikipe ya Simba abakinnyi ndetse n’abatoza, bakimara gusezererwa muri CHAN 2016, bagerageje kwegera Umutoza Mashami Vincent, ababwira ko agifite amasezerano n’ikipe y’igihugu.
Yagize ati “Mashami ni umutoza mwiza twari twaramukurikiranye kuva agitoza APR FC, twifuzaga kumuzana muri Simba ngo abe umutoza wungirije Umwongereza Dylan Kerr asimbure Suleiman Matola, ariko yatubwiye ko twaba dutegereje kuko hari amasezerano yari agifite yo gutoza Amavubi, yatubwiye kandi ko n’ubwo atatozaga muri iyi minsi hari ibyari bitarasobanuka, twebwe rero kubera ko twifuzaga umutoza byihutirwa twahise tuzana umugande Jackcon Mayanja ubu niwe mutoza wacu wungirije.”
Biravugwa ko umutoza Mashami yahagaritswe n’umutoza mukuru John Mackinstry ariko ngo ntarabona ibaruwa ya Minisiteri y’umuco na siporo imuhagarika, uyu mutoza akanemeza ndetse ko ahembwa buri kwezi nk’uko bisanzwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com



