Abby Wu, umukobwa w’Umushinwa wari afite imyaka 14 gusa ubwo yajya kubagwa bwa mbere, agamije guhindura imiterere y’umubiri we kugira ngo ase neza kurushaho. Ubu ageze ku myaka 35, amaze kwibagisha inshuro zirenga 100, amafaranga yakoreshejwe akagera hafi ku gice cya miliyoni y’amadolari y’Abanyamerika.
Mu gihe abandi bana b’igitsina gore b’iyo myaka baba batekereza ku masomo cyangwa ku mikino, Abby we yatangiye urugendo rwo gushaka “ubwiza buhebuje”. Ibi byaturutse ku guhatwa no kunengwa n’umwarimu we wo kubyina wamubwiye ko yabyibushye cyane, amusaba guhitamo hagati yo kugumana ibiro byinshi cyangwa kureka kubyina. Ibi byatumye nyina amujyana kwa muganga aho yakorewe liposuction (uburyo bwo gukuramo ibinure).
Mu bitaro, Abby yatewe umuti ugabanya ububabare ariko ntiyasinzira. Yabonaga byose barimo bamukorera, n’amaraso atemba. Nyuma y’iyo nshuro ya mbere, byabaye intangiriro y’inkuru idasanzwe n’ingorabahizi.
Abby ubu afite ivuriro ry’ubwiza rwagati i Beijing, akaba azwi cyane nk’umwe mu bagore bagiye babagwa inshuro nyinshi mu Bushinwa. Ku rubuga nkoranyambaga rwa SoYoung, rumwe mu rukoreshwa mu gukurikirana imiterere y’isura, asangiza abantu iby’ingendo ze mu byo kwibagisha. Nubwo amaze kwibagisha inshuro nyinshi, iyo akoze isuzuma hifashishijwe porogaramu yitwa “Magic Mirror”, igaragaza izindi “ntenge” bigatuma ataba mwiza uko yifuza aho ateganya kongera kwibagisha.
Mu Bushinwa, abantu miliyoni 20 bagira ibyo kubagwa buri mwaka mu rwego rwo gushaka ubwiza, benshi muri bo ni abakobwa bafite munsi y’imyaka 25. Abenshi bagana ibigo bidafite uburenganzira bwo gukora ubwo buvuzi, bikabaviramo ubumuga cyangwa urupfu.
Yue Yue, umukobwa w’imyaka 28, ni umwe mu babazwe nabi. Yatewe imiti igamije kumutera baby face (isura nk’iy’umwana), ariko bikarangira isura ye isigaye imeze nk’irimo isima. Yavuwe nabi kugeza ubwo basigaye bamukuramo uruhu mu buryo bubabaje, asigara afite isura yangiritse burundu.
Mu 2020, umukinnyi wa filime
Gao Liu na we yahuye n’akaga ko kubagwa nabi ku izuru rye, aho ryaboze. Byatangaje benshi mu Bushinwa, binagaragaza uburemere bw’ikibazo cy’ibigo by’ubuvuzi bidakurikiza amategeko.




