Ambasaderi Karega uherutse kwirukanwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko nta yandi mahitamo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafite keretse kuguma muri iki gihugu bakomokamo.
Uyu mudipolomate yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique, mu kiganiro cyari cyerekeye ku bibazo u Rwanda rufitanye na RDC byatumye yirukanwa ku butaka bw’iki gihugu kiri mu burengerazuba.
Abajijwe uko yakiriye kwirukanwa kwe, Ambasaderi Karega yasubije ko bitamutunguye, cyane ko ngo yari azi ko igihe gishobora kugera akumva iyi nkuru, ashingiye ku magambo yibasira u Rwanda Abanyekongo bari bamaze amezi batangaza.
Abayobozi batandukanye muri M23 by’umwihariko abavugizi bayo, basubiza amahanga akomeje kubasaba kurekura ibice abarwanyi b’uyu mutwe bafashe ko badashobora kuva ku butaka bw’iwabo, ko ahubwo Leta ya RDC ikwiye kwemera bakajya mu mishyikirano igamije gukemura ikibazo kiri hagati y’impande zombi.
Ambasaderi Karega yabajijwe uko yumva impamvu ya M23, asubiza ko na we yumva abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro nta handi bakwiye kujya, kuko atari abanyamahanga muri RDC. Yagize ati: “M23 igomba kurekura aho yafashe, ariko se ikajya hehe? Abayigize si Abanyarwanda.”
Guverinoma ya RDC yirukanye Ambasaderi Karega kubera ko ishinja ingabo z’u Rwanda kugaba igitero ku butaka bwayo, yitwikiriye M23, hari n’ubwo ivuga ko zifasha uyu mutwe witwaje intwaro, gusa ni ikirego u Rwanda rwamaganye kenshi.
Abayobozi batandukanye muri guverinoma ya RDC bakunze kuvuga ko abarwanyi ba M23 bakwiye kurekura ibice bafashe, uyu mutwe witwaje intwaro ugashingira kuri ubu busabe ubaza aho abarwanyi bawo bazerekeza mu gihe baba bavuye mu gihugu cyabo, bakaboneraho gushimangira ko ntaho bazajya.

4 Responses
Ambasaderi Karega yatangaje ko nta yandi mahitamo abarwanyi ba M23 bafite keretse kuguma muri RDC
Kabisa…..nibyo….ntamukongomani uzigera akunda 7m7nyarwanda…kuki bitabayeho mbere kugihe cya mobutu? Nta FDLR yabagayo….rero bahangane, nibashira, abandi bavuga urwo rurimi mubindi bihugu nabo bazashira

NIBYO RWOSE NTA YANDI MAHITAMO
Ambasaderi Karega yatangaje ko nta yandi mahitamo abarwanyi ba M23 bafite keretse kuguma muri RDC
NIBYO RWOSE NTA YANDI MAHITAMO