Ambasaderi Rosemary Mbabazi yatangiye ku mugaragaro inshingano ze muri Liberia

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Nyakanga 2024, Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Liberia, Rosemary Mbabazi, yakiriwe na Perezida Joseph Boakai, amushyikiriza impapuro zimwemerera gukora izi nshingano.

Abinyujije kuri X, Ambasaderi Mbabazi yagize ati: “Ni iby’agaciro, gushyikiriza Nyakubahwa Joseph Nyuma-Boakai, Perezida wa Repubulika ya Liberia, nkaba nazitanze nk’intumwa idasanzwe ihagarariye inyungu z’u Rwanda muri Liberia.”

Amb. Mbabazi yanahuye n’Umuyobozi w’Umujyi Monrovia ukaba n’Umurwa Mukuru, Hon. John-Charuk Siafa, baganira ku mahirwe ahari y’ishoramari yateza imbere imijyi ya Monorvia na Kigali, mu nyungu z’ibihugu byombi.

Amb. Mbabazi kandi yahuye na Jeff Biblo, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu, Ishinzwe Ishoramari muri Liberia ndetse na Muhammed Bah, Intumwa yihariye ya Perezida wa Liberia, mu by’ishoramari, ushinzwe kwihutisha imikoranire n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.

Amb. Rosemary Mbabazi yahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu nka Ghana, Benin, Togo, Cote d’Ivoire na Sierra Leone, ihana imbibi na Liberia.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *