Mugisha Benjamin tuzi nka The Ben yasohoye indirimbo ‘Vazi’ mu majwi n’amashusho kuri uyu wa 15 Kanama.
Hashize amasaha agera ku icumi iyi ndirimbo igeze ku rubuga rwa YouTube. Kuva ubwo yatangiye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Instagram, ibitekerezo ku mashusho yayo biba byinshi kuri YouTube.
Amashusho y’iyi ndirimbo abenshi bayafashe nk’adasanzwe, ku buryo yazageza uyu muhanzi ku rundi rwego. Ubutumwa buyigize na bwo bwatumye bagira icyo batangaza.
Si ababa mu Rwanda gusa kuko harimo n’ababa mu mahanga bahaye amaso iyi ndirimbo, bashimira The Ben.
Umwe witwa Albert abona iyi ndirimbo iri mu zareberwaho ku iterambere ryihuse ry’umuziki nyarwanda.
Undi witwa Fabrice ku rubuga rwa Twitter ati : ” Muvandimwe The Ben urarikoze. Abana b’i Rwanda banze gutaha neza neza.
Undi ati:” Ku bw’amahirwe uyu munsi wari ikiruhuko. Nayumvishe kugeza ubwo nayimenye.”
Abandi babona ko The Ben yakoze icyari cyarabuze mu mashusho y’umuziki w’u Rwanda ariko na none urundi ruhande ruto rukavuga ko amashusho ari muri iyi ndirimbo adahuye n’umuco w’u Rwanda cyangwa se Africa.
Umwe yatanze urugero ati: ” Bwa mbere narebye iyi ndirimbo ndi kumwe n’abana bange, bintera isoni. Indirimbo yuzuyemo amashusho ateye isoni.” Yiyise umwana w’Afurika.
Iyi ndirimbo iri mu ndimi eshatu zivanze ari zo: Ikinyarwanda, Igifaransa ari naho izina ‘Vas-y’ cyangwa ‘Vazi’ ryaturutse ndetse n’Icyongereza. Ubu imaze kurebwa n’abantu basaga 46,000. Ibitekerezo biyivugaho bisaga 420. Abayikunze (bakoze likes) ni abarenga 3200, mu gihe abatayishimiye bari hafi ya 90.







