Amerika igiye gufasha ibihugu bikennye ku isi Miliyari 4 z’amadorali

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemeye ko igihugu cye kizatanga miliyari $4 mu Kigo cya Banki y’Isi cyashyiriweho gutera inkunga ibihugu bikennye ku Isi.

Reuters yanditse ko Biden yatangarije iyi nkunga y’imyaka itatu mu biganiro byabereye mu muhezo i Rio de Janeiro ahari kubera Inama y’Ihuriro ry’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Umwe mu bayobozi bo hafi ya Biden yatangaje ko Minisitiri w’Imari wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayoboye ibiganiro bigamije kuvugurura Ihuriro Mpuzamahanga ry’Iterambere ryegamiye kuri Banki y’Isi.

Inkunga Amerika yemeye irenze iyo yari yatanze mu Ukuboza 2021, ubwo yemeraga gutanga miliyari $3.5, ni inyongera ya 14.3%.

Ntabwo bizwi niba Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika atazahagarika itangwa ry’aya mafaranga cyane ko yavuze ko azagabanya inkunga igihugu cye giha amahanga.

Donald Trump aheruka gushyiraho Elon Musk ku buyobozi bw’Urwego rushya rwigenga rushinzwe kugira inama Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku ngamba zitandukanye ku gukoresha amafaranga, amavugurura akenewe no gukuraho amabwiriza abogamira iterambere ry’Abanyamerika.

Ikigo cya Banki y’Isi kigamije Iterambere, IDA, gitanga inkunga n’inguzanyo nto ku bihugu bikennye. Banki y’Isi itangaza ko amafaranga ashyirwa muri iki kigo ashobora kugera kuri miliyari $120.

Ibindi bihugu na byo byiyemeje kuzamura umusanzu wabyo muri IDA aho nka Espagne izatanga miliyoni $423 mu gihe Denmark yo izakigenera miliyoni $492.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *