Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gufunga Ambasade zazo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, birimo iyo muri Repubulika ya Congo.
Ambasade 10 na ‘Consulats’ 17 ni zo ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buteganya gufunga, nk’uko ikinyamakuru The New York Times kibivuga.
Inyandiko y’imbere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika iki gitangazamakuru kivuga ko cyabonye, ni yo yemeza ko ziriya Ambasade ziganjemo izo muri Afurika zigomba gufungwa.
Ni Ambasade zirimo iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika ya Centrafrique, Eritrea, Gambia, Lesotho, Republic ya Congo (Congo Brazzaville) na Sudani y’Epfo.
Ibinyamakuru byo muri Amerika bivuga ko Washington yafashe kiriya cyemezo mu rwego rwo kugabanya amafaranga itakaza ku bigo bya leta. Icyakora mbere yo kuzifunga bigomba kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Icyemezo cyafashwe na Amerika icyakora cyateje impungenge z’uko iki gihugu cyaba cyemeye guharira u Bushinwa urubuga rwa dipolomasi mpuzamahanga, by’umwihariko mu turere Washington yari ifitemo ijambo rikomeye kurusha Pékin (Beijing).
Usibye biriya bihugu bya Afurika, inyandiko ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika kandi ivuga ko iki gihugu kiri gutekereza kuba cyafunga Ambasade zacyo mu bihugu bya Luxembourg na Malta byombi byo ku mugabane w’u Burayi, cyo kimwe no mu bihugu bya Grenada na Maldives.
Ni mu gihe za Consulats giteganya gufunga ziganjemo izo mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, aho nko mu Bufaransa honyine hazafungwa eshanu zirimo iy’i Bordeaux, Lyon, Marseille, Rennes n’i Strasbourg.
Mu Budage ho Amerika irateganya gufunga Consulats y’i Düsseldorf n’i Leipzig, mu gihe muri Bosnia & Herzegovina ishobora gufunga iy’i Mostar na Banja Luka.
Mu yindi mijyi Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteganya gufungamo za Consulats irimo uwa Thessaloniki wo mu Bugereki, uwa Florence wo mu Butaliyani, uwa Ponta Delgada wo muri Portugal, uwa Edinburgh wo mu Bwongereza, uwa Douala wo muri Caméroun, uwa Medan wo muri Indonesia, uwa Durban wo muri Afurika y’Epfo na Busan wo muri Koreya y’Epfo.
Washington iteganya ko serivisi zatangirwaga muri za Ambasade na Consulats yifuza gufunga zakwimurirwa mu bihugu bituranye n’ibyo zabarizwagamo.




