Amerika ikomeje ibiganiro bikura igitotsi ku mubano w’u Rwanda na DR.Congo

Mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utifashe neza, Amerika itangaza ko ikomeje ibiganiro byo gukura igitotsi cy’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Ibi ni ibyagarutsweho na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda,aho yemeza ko batazahwema kuganiriza abayobozi b’ibihugu byombi mu kugarura umubano umaze igihe kitari kinini uzambye.

Ni nyuma y’uko Kuri uyu wa kane taliki 25 Mutarama 2024,yakiriwe na Perezida w’umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille uvuga ko bagiranye ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ibijyanye n’umutekano by’umwihariko wo mu karere no kurushaho guhamya ubufatanye.

Ati “twishimiye umubano mwiza hagati ya Amerika n’u Rwanda, umubano ushingiye kuri byinshi, ku bufatanye, ku butwererane mu bice byinshi, ubukungu, ubucuruzi, ubushoramari, umutekano, imihindagurikire y’ikirere, hari byinshi twishimira ko igihugu cyacu cyagezeho kubera umubano mwiza na Amerika, turifuza ko uwo mubano ukomeza kongerwamo imbaraga kurushaho”.
Bwana Eric Kneedler,avuga ko Amerika izakomeza kuzahura umubano w’ibi bihugu hifashishijwe Diplomacy.

Ati “Mu byukuri nishimiye amahirwe yo kwigira byinshi ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bigamije gushimangira ubufatanye hagati y’inteko yacu n’iy’ u Rwanda ifite ibyo twabigiraho. Naho ku birebana n’umutekano mu karere, murabizi ko Amerika ibikora mu nzira ya dipolomasi, rero niyo nzira ikomeje, hamwe n’inshuti zacu z’u Rwanda n’iza RDC”.

Ambasaderi avuze ibi, mu gihe mu Ugushyingo , Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yatangaje ko yavuganye na Perezida w’u Rwanda na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mwuka w’ubushyamirane ku mupaka w’ibihugu byombi.

Icyo gihe yashishikarije buri ruhande gufata ingamba zo guhosha uko ibintu bimeze, harimo no gukura abasirikare ku mupaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *