Leta Zunze ubumwe z’Amerika zibinyujije muri Ambasaderi wayo muri L’oni, Dorothy Shea, yatangaje ko umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa umaze igihe warabujije Ingabo z’u muryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo zizwi nka MONUSCO kugeza ubufasha kubabukeneye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Dorothy Shea, ibi yabitangaje ubwo yari mu kanama ka L’oni gashyizwe amahoro ku Isi, mu nama yako yabaye mu mpera z’iki cyumweru turimo gosoza, aho yavuze ko M23 yahagaritse ibikorwa bya MONUSCO kuva yafata umujyi wa Goma na Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ imirwano yayogoje aka karere igatuma benshi bava mu byabo.
M23 kuva yafata umujyi wa Goma na Bukavu ntiyigeze igirira ikizere ingabo z’ uyu muryango ziri mu butumwa bw’ amahoro MONUSCO kuko byagaragaye ko zagize uruhare mu guhisha umwanzi no gufatanya na FARDC, Wazalendo na FDLR mu guhungabanya umutekano w’ ibice by’ aho M23 igenzura.
M23 yafashe umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, nyuma y’ uko yari imaze kwigarurira inkengero z’uyu mujyi zirimo n’umujyi muto wa Sake uherereye mu birometero bibarirwa muri 27 uvuye mu mujyi wa Goma.
Na nyuma yabwo kandi uyu mutwe wa M23 wongeye kwigarurira ibindi bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo, birimo n’umujyi wa Bukavu na wo ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara.
Abaturiye ibice byose uyu mutwe urimo, barawushima, ahanini bashingira ku kuba ingabo za Congo zirukanwa muri ibyo bice, ubwo zabigenzuraga zafataga nabi abaturage mu kubanyaga no kubica, ndetse zikabambura n’ibyabo.
Ibyo byarahindutse ku ngoma y’uyu mutwe wa M23, abaturage barishyira bakizana nk’uko bagenda babigaragaza hirya no hino muri Minembwe Sake, Goma, Bukavu n’ahandi ndetse uyu mutwe ukaba waratangiye n’ ibikorwa byo kubegereza ibikorwaremezo birimo amazi meza, umuriro w’ amashyanyarazi ndetse n’ imihanda.




