Mu gihe intambara hagati ya Israel na Iran ikomeje gufata indi ntera, hakomeje kugaragara impungenge ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kwinjira mu rugamba, bigatuma Iran ihura n’ingaruka zikomeye zishobora kuyigira nk’Ubuyapani bwo mu 1945.
Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko yihaye ibyumweru bibiri ngo afate umwanzuro ku bijyanye no kugaba igitero gikomeye kuri Iran, mu rwego rwo guhagarika porogaramu yayo ya nikleyeri.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko niba Amerika uramutse igabye igitero kuri Iran, birashoboka ko yakoresha imbaraga za gisirikare zisa n’izakoreshejwe kuri Hiroshima na Nagasaki, aho Ubuyapani bwatewe ibisasu bya kirimbuzi bikarangiza intambara ya kabiri y’isi.
Ibi byateje impaka ndende mu ruhando mpuzamahanga, aho Uburusiya bwihanangirije Amerika, buvuga ko kugaba igitero cyahitanye umuyobozi w’ikirenga wa Iran cyangwa gusenya burundu ibikorwa bya gisirikare bya Iran “byafungura isanduku ya Pandora” bishatse kuvuga ko byakurura intambara nini y’akarere.
Iran nayo yahakanye ko izemera ibiganiro na Amerika mu gihe Israel igikomeje ibitero. Ku rundi ruhande, ibihugu by’i Burayi byahagurukiye gushaka inzira z’amahoro binyuze mu biganiro biri kubera i Geneva.
Abasesenguzi bavuga ko niba Amerika iteye Iran ikoresheje ibitwaro kirimbuzi, igihugu cyahita kijya mu icuraburindi nk’uko Ubuyapani bwabayeho mu myaka ya nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. Gusa, bamwe bagasanga ibi bishobora gukurura umwiryane ku isi yose, abandi bakavuga ko ibi ari igitutu Trump ari gushyira kuri Iran kugira ngo yemere kuganira.
Igihe kiracyari gito ngo hamenyekane niba aya magambo ari ugushyiraho igitutu cyangwa niba ari urugendo rushobora gusiga Iran imeze nk’Ubuyapani bwasenywe n’ibisasu bya kirimbuzi.




