Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihangayikishijwe n’itabwa muri yombi rya bagenzi ba Imam Muhammad Mugemangango uherutse kuraswa n’umupolisi ubwo yageragezaga gutoroka.
Imam Mugemangango wari wungirije Imam mukuru w’umusigiti wa Kimironko, yakekwagaho gushaka abarwanyi bo kujyana mu mutwe wa Islamic State ukorera mu gihugu cya Syria.

Umuvugizi wa department ya leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kirby, kuri uyu wa Mbere ushize yatangaje ko igihugu cye kiri gukurikiranira hafi icyo kibazo nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.
Bwana Kirby yasobanuye ko mu bihugu bitari bike byo ku isi abategetsi bitwaza ibikorwa by’iterabwoba mu kumvisha no kubuza abanyagihugu gutangaza ibitekerezo byabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



