46283505784_7489857738_o-bd387_1

Amerika yafatiye ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare, zafatiye ibihano Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, zimushinja “kuba mu mutima” w’ubufasha u Rwanda ruha umutwe wa M23.

Amerika yatangaje ibyo bihano biciye mu biro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri y’Imari yayo (OFAC).

Usibye Kabarebe, Amerika yatangaje ko yanafatiye ibihano Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi w’Ishami rya Politiki mu mutwe wa M23, ndetse na sosiyete ze zanditse mu bihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza.

Amerika ivuga ko ibihano yafatiye Kabarebe na Kanyuka bishimangira ko yiyemeje gukumira icyo yise “kuryoza abayobozi bakomeye nka Kabarebe na Kanyuka bagira uruhare mu bikorwa bya RDF na M23 byo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”

N’ubwo Washington itigeze itangaza ibihano yabafatiye, abo ifatira ibihano ibahanisha gufatira imitungo baba bafite ku butaka bwayo ndetse no kubima ‘visa’.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yavuze ko u Rwanda rudatewe n’ibihano rukomeje gukangishwa, kuko aho kugira ngo umutekano warwo ubangamirwe rwahanwa.

Yagize ati: “Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.”

Umukuru w’Igihugu yunzemo ati: “Twanyuze mu bihe bigoye mu 1994, ibyo bihe byaradukomereye. Icyo nababwira rero kiroroshye. Ni ya nkuru y’umugore nababwiye mu ijambo ryanjye mu Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 30 mu 2024. Mbere yo kumwica, abicanyi bamusabye guhitamo urupfu yifuza. Igisubizo cye, yabaciriye mu maso.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Aba bazungu Sinzi uwababeshye ko twe tutari abantu,kandi ko ntabwenge rugira.ubwo se Kabarebe ahuriyehe n’intambara zibera muri DRC?Ese ko numva ari beza muguharanira uburenganzira bwa Muntu bagiye gutabara abapfa muri DRC bazira uko bisanze bavuga kinyarwanda?byange bikunde umuntu akwirukaho cyane akakumara ubwoba batuze tuzabaho ntanicyabo kidutunga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *