Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025 ko ishyizeho ibihano bikomeye kuri Perezida wa Colombia Gustavo Petro, umugore we, umuhungu we Nicolás Petro, ndetse n’Umunyamabanga w’imbere mu gihugu Armando Benedetti aho byatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibikorerwa mu bukungu muri Amerika.
Amerika ivuga ko aba bayobozi “bananiwe guhagarika ubwiyongere bw’itunganywa n’icuruzwa rya kokayine.”
Umunyamabanga w’ubukungu wa Amerika Scott Bessent yavuze ko kuva Perezida Petro yatangira kuyobora, “ubushobozi bw’abacuruza ibiyobyabwenge bwongeye kuzamuka ku rugero rutigeze rubaho mu myaka 30 ishize.”
Perezida Petro yabinyomoje abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko ibyo ari “ibinyoma” ashimangira ko atazahindura politiki ye yo “gushaka amahoro asesuye.”
Ibihano bafatiwe bijyanye no gufatira imitungo yabo iri muri Amerika no kubuza ibigo cyangwa abaturage b’Abanyamerika gukorana na bo. Ndetse n’ibigo by’amahanga bikoresha idorari ntibizemererwa gukorana na bo.
Umuhungu wa Perezida, Nicolás Petro, yashinjwe kuba “umusimbura wa politiki” wa se, kuko aherutse gufatirwa no muri Colombia akekwaho ruswa no kunyereza amafaranga. Naho Verónica Alcocer, umugore wa Perezida, na Armando Benedetti yavuzweho uruhare rutagaragajwe neza.
Ibi bihano bikurikiye amakimbirane amaze iminsi hagati ya Washington na Bogotá. Byatangiye ubwo Colombia yangaga kwakira indege z’Abanyamerika zari zitwaye abaturage ba Colombia birukanywe muri Amerika. Hanyuma byiyongera ubwo Amerika yatangazaga ko yakoze ibitero mu Nyanja ya Karayibe ku mato akekwaho gutwara ibiyobyabwenge.




