Iki cyemezo ngo kibangamiye uburyo RSF yageragezaga kweza isura yayo no kureba ko yakwemerwa binyuze no mu gushyiraho guverinoma y’abasivili mu gihe uyu mutwe witwara gisirikare ushaka kwagura ahantu ugenzura ubu hangana na hafi ya kimwe cya kabiri cy’igihugu.
RSF yamaganye iki cyemezo nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ikomeza ivuga.
Umuvugizi wa RSF ubwo yasabwaga kugira icyo avuga yagize ati: “Amerika mbere yahannye Impirimbanyi y’ubwigenge bwa Afurika Nelson Mandela, ibyo bikaba byari bibi. Uyu munsi, irahemba abatangije intambara ihana (umuyobozi wa RSF) Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, na byo bikaba ari bibi”.
Intambara yo muri Sudani yateje imvururu zishingiye ku moko zashinjwe ahanini RSF. Yakoze kandi ibikorwa byo gusahura hirya no hino mu gihugu, kwica no gusambanya abasivili muri ibyo bikorwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, mu itangazo rye yatangaje ko RSF n’imitwe yitwara gisirikare bifatanya ikomeje kugaba ibitero byibasira abasivili, yongeraho ko bishe ku buryo bwitondewe abagabo n’abahungu kubera ubwoko bwabo kandi bibasiye nkana abagore n’abakobwa bo mu moko amwe kugira ngo bafatwe ku ngufu banakorerwe uburyo butandukanye bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.




