20251213_094822

Amerika yashinje u Rwanda ‘kuganisha akarere mu ntambara’

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, zashinje u Rwanda kuba ruri kuganisha akarere k’Ibiyaga Bigari mu ntambara.

Ni ibirego byazamuwe na Ambasaderi wa Amerika mu muryango w’Abibumbye, mu ijambo yagejeje ku kanama kawo gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.

Ambasaderi Mike Waltz yabwiye ako kanama ati: “U Rwanda ruri kuganisha akarere ku bwiyongere bw’umutekano muke n’intambara”, mbere yo kungamo ati: “Tuzakoresha ibikoresho biri mu bushobozi bwacu bwose ngo ababangamira amahoro babiryozwe.”

Washington yikomye u Rwanda nyuma y’uko muri iki cyumweru umutwe wa AFC/M23 byitwa ko rufasha wigaruriye ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko Umujyi wa Uvira.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga, yasobanuye ko imirwano yadutse muri Kivu y’Amajyepfo yatewe no kurenga ku gahenge kw’ingabo za RDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abacanshuro kandi ko na mbere hose Leta ya RDC yigambye ko izakarengaho, bitandukanye n’ibyo yemereye mu biganiro by’amahoro bya Doha muri Qatar.

Yavuze ko ibirenze ibi, kuva mu 2017 ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai bigaba ibitero ku Banyamulenge batuye muri Minembwe, kugeza ubu bikaba bimaze gusenya 85% by’imidugudu yabo.

Uyu mudipolomate yagaragaje ko ingabo z’u Burundi, iza RDC na Mai Mai bimaze igihe kinini bifunze inzira zose Abanyamulenge banyuragamo bajya ku masoko, bigamije kubicisha inzara.

Yunzemo ko ibitero by’indege na drones z’intambara ku midugudu y’Abanyamulenge n’inkambi bahungiyemo mu bice birimo Mikenke byakajije umurego muri uyu mwaka, ariko ko umuryango mpuzamahanga ntacyo wabikozeho kandi warabimenyeshejwe.

Ati: “Hagati ya Werurwe n’Ukuboza uyu mwaka, aha hantu hagabwe ibitero 15 by’indege, nta muntu uri kubivuga. Undi munsi nzishimira ko twazabwirwa ko ibi bitabaye. Njye na bamwe mu bagize aka kanama ku giti cyabo twagaragaje iki kibazo, twabigaragarije muri iki cyumba, nta cyakozwe.”

Yunzemo ati: “Mureke mbaze ikibazo. Ese akanama gashinzwe umutekano ntikigeze kamenya iki kibazo cyangwa se kasanze kitakareba? Ku kibazo cyo muri Kivu y’Amajyepfo, dukwiye kwibaza uko byari bimeze mbere y’imirwano iheruka.”

Ambasaderi Ngoga yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ko ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu bwubahirizwa, ariko ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kumenya ko umutwe wa FDLR ufashwa na Leta ya RDC ubangamiye ubusugire bwarwo.

Yasobanuye ko ibyo kuba FDLR ifashwa na Leta ya RDC bidashidikanywaho kuko hari ibimenyetso bitavuguruzwa ndetse n’imyanzuro myinshi y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano ikaba isaba ko uyu mutwe w’iterabwoba usenywa; ibinateganywa n’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwasinyanye na RDC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *