Amerika yongeye gusaba u Rwanda gukura ingabo muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zihangayikishijwe cyane na raporo zo kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), isaba ibihugu byombi gufata ingamba zihuse kugira ngo iki kibazo gikemuke .

Iri tangazo rigira riti: “Amerika ihangayikishijwe no kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano ibera mu burasirazuba bwa DRC kandi irahamagarira u Rwanda guhita rukuraho abakozi n’ibikoresho byose by’ingabo z’u Rwanda, harimo na sisitemu za misile ziraswa mu kirereziva ku butaka (surface-to-air missile systems).”

Mu itangazo ryo mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize, ibiro bya Amerika bishinzwe ibibazo bya Afurika byongeye gushimangira ko u Rwanda rukeneye “guhagarika guhungabanya GPS” muri aka karere, kubera ko bivugwa ko bigira ingaruka ku bikorwa bya gisirikare ndetse na gisivili muri DRC.

Byongeye kandi, iryo tangazo ryasabye DRC “guhagarika gushyigikira FDLR” , umutwe w’inyeshyamba umaze igihe kinini uteza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.

Ibi byose biravugwa mu gihe u Rwanda rwo rudahwema guhakana ko rufite ingabo mu burasirazuba bwa Congo, ndetse mu kiganiro aherutse guha BBC ubwo yongeraga kubazwa iki kibazo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibyo ari ibyo abategetsi ba Congo bavuga mu itangazamakuru gusa ariko batajya babihingutsa mu biganiro bya Luanda.

U Rwanda ahubwo rurega Repubulika ya Demokarasi ya Congo gucumbikira no gufasha umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibyo bikaba ari yo mpamvu nyamukuru yakomeje guhungabanya umubano w’ibihugu byombi.

Amakuru y’ibikoresho bihambaye by’igisirikare cy’u Rwanda, birimo surface-to-air missiles ku mupaka ngo n’uburyo bushobora guhungabana sisitemu ya GPS, Amerika ivuga ko yakajije impungenge gusa, mu gihe u Rwanda rubyita ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Ahanini byatewe n’uko indege z’indwanyi za FARDC zari zimaze kuvogera ikirere cy’u Rwanda inshuro zirenze imwe, ndetse imwe mu ndege zayo z’indwanyi, Sukhoi 25, yarasiwe mu kirere cy’u Rwanda nyuma y’uko indi yari yabanje no kugwa i Gisenyi nta burenganzira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *