Andaman, Ikirwa kidasanzwe ukijemo bwa mbere aricwa

Iki ni ikirwa cyiza kinogeye amaso ku bakirebera kure, nubwo ari cyiza cyane ku bw’umucanga ukiriho ni ikirwa kibarirwa mu birwa bya Andaman, muri Bengale mu Buhinde bw’u Burasirazuba.Ni ikirwa kitazi kwakira neza na gato abagikigendereye.

Andaman ikirwa
Uretse ubugome bw’abagituye ubusanzwe iki kirwa kibereye ijisho

Buri muntu wese wagerageje kugisura, atungurwa no kwicwa mu gihe kitarambiranye cyangwa se agakizwa n’Imana ku buryo nawe bugoranye cyane. Abaturage b’iki kirwa uhaje wese yakirizwa gurashishwa imyambi.
Iki kirwa kibarirwaho abantu abaturage bari hagati ya 50 na 250 uhageze wese yicwa hatitaweho ikimuzanye cyangwa se uwariwe. Mu mwaka wa 2004, nyuma yato y’uko Tsunami yari yangije cyane inyanja y’ubuhinde, itsinda ry’abatabazi bagerageje kuhagera ngo batabare abantu bihavuye ikitaraganya nyuma y’uko barashweho imyambi itagira uko ingana n’ubwo bari baje nk’abatabazi.
abaturage andaman 2
Ugerageje kukizamo wese yakirizwa umwambi

Abayobozi b’ubuhinde bagerageje kuvugana mu mahoro n’abatuye icyo kirwa, gusa ntacyo iyo mishyikirano yatanze na busa. hari mu mwaka wa 1967, mu gihe muri 1974, umwe mu bakora filme yahageraga ahafitiye umushinga wo kuhakorera, yahavuye shishi itabona nyuma yo kuraswa mu itako umwambi.
abaturage andaman 1
Abaturage batuye ikirwa cya Andaman

Uburyo bumwe gusa bwo kureba icyo kirwa, ni ukukirebera kuri interineti, aho uba ushaobora kubona ishyamba ryinshi kuri icyo kirwa ahatuye abaturage bavuga ururimi rwihariye cyane bigaragara ko kuva bahatura mu myaka 60.000 ishize, batari bagirana umushikirano na rimwe n’uwariwe wese.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Munyankindi Alphonse /Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *