André Mbata yokeje igitutu abadepite ba PAP ngo bamagane u Rwanda

Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa, André Mbata, yashyize igitutu ku badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (Pan-African Parliament) abasaba kwamagana u Rwanda ashinja gutera igihugu cye.

Mbata yashyize iki gitutu ku badepite ba PAP ubwo bari mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru by’abagize iriya nteko byabereye muri Afurika y’Epfo.

Muri ibi biganiro yasabye bagenzi be ‘kwamagana u Rwanda ku kuba rwarateye RDC’ binyuze mu bo yise ‘ibipupe byarwo by’ibyihebe’ bya M23, ndetse bakanarusaba guhita ruva ku butaka bwa RDC.

Yunzemo ati: “Ikindi iyi ntambara twashojweho, igihe icyo aricyo cyose n’ikiguzi cyose izasaba tuzayitsinda.”

Prof. Mbata kandi yanenze ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu bya Afurika yunze Ubumwe yashinje uburyarya ku bwo kwanga kwamagana intambara igihugu cye cyashojweho; intambara avuga ko ihonyora Amategeko y’ibanze y’umuryango mpuzamahanga.

Yashinje kandi ubutegetsi bw’u Rwanda gukora nk’umutwe witwaje intwaro ariko witwikiriye demukarasi n’iterambere, bubifashijwemo mu buryo butaziguye n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse n’amasosiyete yabyo mpuzamahanga ahangayikishijwe no kwigarurira umutungo kamere wa RDC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *