mw-1200&outputFormat=jpeg

Angola: Ibiciro bya mazutu byateje imyigaragambyo ikomeye i Luanda

Kuri uyu wa Mbere ushize, imyigaragambyo ikaze yadutse mu murwa mukuru wa Angola kubera izamuka ry’ibiciro bya mazutu na lisansi, yaje kuvamo urugomo, aho ibitangazamakuru byaho bivuga ko abantu benshi bishwe ndetse benshi batawe muri yombi nyuma y’ibikorwa byo gusahura ndetse no guhangana n’abapolisi.

Iki gihugu cya Angola, kimwe mu binacukura peteroli muri Afurika, cyazamuye igiciro cya mazutu ho kimwe cya gatatu muri uku kwezi mu rwego rw’umugambi wa guverinoma umaze igihe kirekire wo kugabanya nkunganire itanga ndetse no kuzamura imari ya Leta.

Amashyirahamwe y’abatwara Taxi Minibus na yo byabaye ngombwa ko azamura ibiciro kugera kuri 50% kandi batangira imyigaragambyo y’iminsi itatu guhera ku wa Mbere.

Ikinyamakuru Novo Jornal cyatangaje ku rubuga rwacyo ko byibuze abantu batatu baguye mu myigaragambyo, barimo n’umupolisi.

Novo Jornal yavuze ko abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso na grenade z’umwotsi, ndetse banarasa mu kirere kugira ngo bagerageze kugarura ituze. Polisi mu itangazo ryayo yavuze ko amaduka yo mu murwa mukuru Luanda yasahuwe.

Iri tangazo rivuga kandi ko abapolisi bataye muri yombi abantu ariko ntibatanga umubare.

Minisitiri w’imari wa Angola yatangarije Reuters ko mu Kwakira ko inkunga ya nkunganire yatangaga kugirango ibikomoka kuri peteroli bidahenda yanganaga na 4% by’umusaruro w’ubukungu umwaka ushize kandi ko guverinoma izakomeza kuzikuraho mu byiciro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *