bitmap_1200_nocrop_1_1_20250714095054381836_Gvw3qu0WYAAkPqU

APF yahaye umugisha Amasezerano y’u Rwanda na RDC

Mu nama yayo ya 50 yateraniye i Paris ejo ku cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (APF), yemeje umwanzuro ushyigikira amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, ku itariki ya 27 Kamena 2025 i Washington.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kugaragara ubushake bw’impande zombi bwo kurangiza burundu amakimbirane amaze igihe ari umutwaro ku karere k’ibiyaga bigari, ndetse no kubyutsa umubano mushya ushingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, haba ku rwego rwa leta ndetse n’urwa gisivile.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, Vital Kamerhe, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufata inzira y’amahoro no gukorana neza n’ibihugu bituranyi, ashimangira ko igihugu cye gifite ubushake bwo gukemura ibibazo by’amakimbirane binyuze mu nzira z’ubufatanye no kubahana.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Harerimana Mussa Fazili, na we yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyigikira inzira zose z’amahoro no kurwanya ibibazo byose byateza umutekano muke mu karere.

Umwanzuro wemejwe n’Inteko ya Francophonie ugizwe n’ingingo eshanu z’ingenzi.

Uwo mwanzuro ushyigikira byimazeyo amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington, ndetse unashimira uruhare rw’igihugu cya Togo cyabaye umuhuza w’aya masezerano, mu izina ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (UA).

Iyi nteko yongeye kwibutsa akamaro ko kubaha ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu byose byo mu karere k’ibiyaga bigari, irwanya ibikorwa byose byo kwinjira ku butaka bw’ibindi bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro.

Inteko ya Francophonie yanasabye ko abagore n’urubyiruko bahabwa umwanya uhagije mu biganiro by’amahoro n’inzira zose zo kubaka amahoro arambye, nk’abantu bafite uruhare runini mu kubaka sosiyete ibereye bose.

Mu rwego rwo kurushaho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yafashwe, iyo nteko yashyizeho itsinda ryihariye rigizwe n’abagize inteko, rifite inshingano zo gukurikirana ibyemezo byafashwe no kureba uko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze.

Iki cyemezo cya Francophonie gifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kongera kubaka icyizere mu karere, kikaba cyitezweho kuzana impinduka zifatika ku mutekano no ku mibanire myiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *