Apple yageze ku isoko ry’itangazamakuru

Apple, ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Amerika kizwi cyane mu gukora ibikoresho by’itumanaho nk’amatelefone na mudasobwa kuri uyu wa mbere cyageze ku isoko ry’itangazamakuru. Ni umwe mu mishinga cyashize hanze ugamije guhangana n’ ubukungu bwacyo butifashe neza muri iyi minsi.

Iki kigo cyashize hanze porogaramu yitwa Apple News+ izajya yifashishwa mu kubona amakuru. Uyikorsha akazaba ashobora gusoma ibitangazamakuru bisaga 300 harimo The Los Angeles Times na Wall Street Journal.Ibi byiyongera ku bushobozi bwo kureba amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho(Digital). Uyikoresha azajya yishura $ 9.99 hafi 9000 by’amanyarwanda ku kwezi.

Umuyobozi wungirije wa Apple mu bya progaramu, Roger Rosner yijeje umutekano uhagije abazakoresha iyi programu avuga ko ntawe uzajya umenya ibyo abayikoresha basoma. Ibi bikazabarinda abashoboraga kuzabamamazaho bagendeye ku byo bakunda mu buryo bworoshye.

Umuyobozi wa Apple, Tim Cook yavuze ko ukwezi kwa mbere ari Ubuntu kandi umufatabuguzi akazaba ashobora gusoma inkuru zisaga miliyari 5 ku kwezi.
Indi mishinga yashizwe hanze ni uwa Apple TV+ , Apple Card( Ikarita izajya yifashishwa mu kwishyura) n’imikino izajya ikinirwa ku bikoresho byifashishwa mu itumanaho ni ubwo hatatangajwe ibiciro byayo.

Zimwe muri programu zashowemo imari.

Ni nyuma y’uko iki kigo cyagiye kigira ikibazo cy’igabanuka ku masoko cyari gifite Iburayi ndetse no mu Bushinwa. Iyi mishinga yose ikazafasha iki kigo mu kongera kuzamura ubukungu bwacyo hifashishijwe amafaranga y’ifatabuguzi kinzinjiza.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *