Screenshot_20251001-155043~2

APR FC itsinzwe na Pyramids FC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatsinzwe na Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2025.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatatu tariki 1 Ukwakira 2025, aho abafana ba APR FC bari bitabiriye ku bwinshi baje gushyigikira ikipe yabo.

Mu gice cya mbere, APR FC yagerageje gusatira cyane cyane binyuze kuri Mugisha Gilbert, ndetse Pyramids FC nayo ikabona uburyo bwagiye butera impungenge izamu rya APR. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri, amakosa y’abakinnyi ba APR FC yabyaye ibitego bibiri bya Fiston Kalala Mayele, ku munota wa 47 n’uwa 85, byose biturutse ku mipira yari yatakajwe n’abakinnyi na APR FC.

APR FC yagerageje uburyo bwo kwishyura ariko umunyezamu wa Pyramids akomeza kubabera ibamba, ndetse igitego cya Mamadou Sy cyanzwe n’abasifuzi bavuga ko yari yaraririye.

Umutoza wa Pyramids FC, Krunoslav Jurcic, yeretswe ikarita itukura kubera kwinubira ibyemezo by’abasifuzi, ariko ntibyahungabanya ikipe ye.

APR FC yasoje umukino itsinzwe ibitego 2-0, bisobanuye ko kugira ngo ikomeze, izasabwa gutsinda nibura 3-0 mu mukino wo kwishyura uzabera i Cairo kuri 30 June Stadium, ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *