APR FC yatsinzwe na Mbabane Swallows 1-0

Mu mukino ubanza w’imikino y’Afurika y’amakipe yegukanye ibikombe iwayo “Orange CAF Champions League 2016”, ikipe ya APR FC yaraye itsinzwe na Mbabane Swallows yo muri Swaziland igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndzinisa Wilson Sabelo ku munota wa 25 w’igice cya mbere.
APR FC yagerageje kwihagararaho ari nako ishaka igitego cyo kwishyura ariko biranga, rutahizamu wayo Ndahinduka Michel aza kugira ikibazo cy’imvune, asimburwa na Mubumbyi mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira.

764cf3b52577044016fb42d9c0ea91ab
Sabelo Ndzinisa watsinze igitego cya Mbabane Swallows

Mu gice cya kabiri APR FC, nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Sibonana Patrick yihariye umukino ndetse inahusha bumwe mu buryo bwashoboraga kuvamo igitego. Gusa ikipe ya Mbabane Swallors yahagaze ku gitego cyayo umukino urangira yegukanye itsinzi ku gitego 1-0.
APR FC irasabwa ibitego 2 mu Rwanda
Ikipe ya APR FC kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho irasabwa ko mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda yirinda kwinjizwa igitego ahubwo igatsinda ibitego 2-0. Aha ikaba yahita ikomeza. Ikindi gishoboka ni uko yakwishyura iki gitego hakitabazwa za penaliti.
Umukino wo kwishyura uzaba taliki 27 Gashyantare 2016. Ikipe izakomeza hagati ya Mbabane Swallows na APR FC izahura n’izaba yakomeje hagati ya Young Africans yo muri Tanzania na Circle de Joachim yo muri Mauritius.
APR FC ikaba igomba kugaruka mu Rwanda aho ifite umukino wa shampiyona nawo ukomeye, taliki 20 Gashyantare izakina na Kiyovu, umukino uzafasha iyi kipe kwitegura Mbaba Swallors mu mukino wo kwishyura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *