Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Ghana, Asamoah Gyan yatangaje ko rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen yaba yarivunikishije mu mukino wahuje Nigeria n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Osimhen yavunitse mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo Nigeria yatsindaga u Rwanda igitego 1-0 i Uyo, nyuma yo kugongana na Niyomugabo Claude. Ibi byatumye atitabira umukino wakurikiyeho, ubwo Super Eagles yanganyaga na Afurika y’Epfo 1-1 i Bloemfontein.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Habersarikirmizi, Gyan yavuze ko Osimhen atigeze avunika koko, ahubwo yabikoze kugira ngo yirinde umunaniro yasubirana muri shampiyona y’i Burayi.
Yagize ati: “Nzi aya mayeri. Hari umuntu ushobora kuba yarabwiye Osimhen ati ‘Reba, waraduhenze cyane. Champions League iri hafi gutangira. Ntitwishimiye ko ukomeza kujya gukina muri Afurika, ariko jya uhagera ugaragareyo gato, hanyuma wigize nk’uwavunutse. Bukeye bwaho uzaba uri muri Turkiya utuje.’”
Ibi bivuze ko uyu mukinnyi wahoze akinira Napoli, ubu ari muri Galatasaray, yaba yarashishikarijwe n’ikipe ye yo mu Burayi kurinda umubiri we kurusha kwitanga mu mikino y’igihugu.
Nyuma y’aya magambo, bamwe mu bafana ba ruhago batangiye kuganira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ibyo Gyan yavuze bishobora kuba bifite ishingiro, abandi bakabifata nk’ibirego bishingiye ku gushaka gutesha agaciro rutahizamu wa Super Eagles.




