Nyuma y’ubwicanyi bukomeje kuba indengakamere mu gace ka Beni bukozwe na ADF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye ubwo bwicanyi usaba ubutegetsi bw’iki gihugu gukorana bya hafi n’ibihugu byo mu karere mu kurwanya iterabwoba.
Ni ubwicanyi bumaze igihe bukorwa n’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF mu burasirazuba bwa DRC bumaze guhitana inzirakarengane z’abasivile 150 mu kwezi kumwe, usaba ubutegetsi bw’iki Gihugu gukorana n’Ibihugu by’ibituranyi kurandura uyu mutwe.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe , Moussa Faki Mahamat yavuze ko ababajwe cyane n’ubwicanyi bukomeje kwibasira aba baturage.
Muri iri tangazo harimo amagambo agira ati “Perezida wa Komisiyo yamaganye yivuye inyuma ibitero bimaze guhitana abantu 150 kuva mu kwezi kwa Kamena birimo igiheruka cyahitanye abantu 42 cyabaye tariki 13 Kamena.”
Ryakomeje rigira riti” Perezida wa Komisiyo arashishikariza abayobozi ba Congo gukorana n’Ibihugu byo mu karere mu kongera ingufu mu guhagarika ibikorwa by’iterabwoba bikomeje gufata intera mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Yizeje kandi ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukomeje kugira ubushake butajegajega mu gutanga umusanzu mu kurandura ibikorwa by’iterabwoba mu Bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu bice bibarizwamo inyeshyamba za ADF, abaturage benshi batishwe barahunze. Igisirikare cya Leta kifatanyije na UPDF mu kurandura izi nyeshyamba ariko umunsi ku wundi usanga zirushaho gukora ubwicanyi.



